Rwamagana: Nyuma y’imyaka 14 havugwa ko yagiye muri Uganda, yasanzwe yarajugunywe mu Musarani

Mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, haravugwa inkuru y’agahomamunwa, aho Umugabo yishe Umugore we akamuta mu Bwiherero/Umusarani/WC, akabeshya ko yagiye mu gihugu cya Uganda.

Iyi nkuru yaciye igikuba muri rubanda, yagiye hanze ubwo hamenyakanaga ko Harerimana Dieudonne yiyiciye Umugore akamuta mu Musarani, aho kuba yaragiye muri Uganda nk’uko yari amaze Imyaka 14 abivuga.

Amakuru y’uko Harerimana Dieudonne ariwe wakoze iri bara, yatanzwe n’abo mu Muryango we.

Harerimana Dieudonne wakoze iri bara, kuri ubu ntakibarizwa mu Rwanda nk’uko amakuru THEUPDATE yabonye abivuga.

Ukumenyekana kw’aya makuru, kwaturutse kuri muramu wa Harerimana Dieudonne, nyuma yo guhamagaraga murumuna wa nyakwigendera, amubwira ko umugabo we ashaka kumwica nk’uko yishe mukuru we, nyuma y’igihe cyari gishize ahozwa ku nkeke.

Murumuna wa nyakwigendera akimara kumva aya makuru, yahise yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) arugezaho aya makuru.

Yasobanuye uko umuvandimwe we yabuze, avuga ko yabaga mu rugo kwa mukuru we.

Nyuma, uyu mugabo wa mukuru we, aramufata we n’umwana wabo abajyana kwa Nyirakuru ubyara nyina. Umugoroba ugeze, yagarutse atwara umwana, njye nguma mu rugo.

Hashize iminsi ibiri, nibwo yaje kubwira iwacu ko mukuru wanjye yamubuze, ngo ko yamutaye akajya mu gihugu cya Uganda.

Kuri aya makuru, ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko uyu mwana wabo bamubuze guhera mu 2009.

Bakomeje gushakisha, ariko Umukwe wabo (Harerimana Dieudonne), agakomeza kubabwira ko yagiye muri Uganda.

Nyuma y’Imyaka 3, ni ukuvuga mu 2012, murumuna we yongeye gutanga ikirego, ariko umugabo (Harerimana Dieudonne) akimara kumva ko inzego z’Umutekeno zamuhamagaje, yahise ahungira mu gihugu cya Uganda nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Abaturanyi ba Harerimana Dieudonne, nabo batangaje ko bakomeje kumwumvaho amakuru y’uko ariwe waba wariyiciye Umugore.

Aya makuru akimara kumenyakana, Muramu we (Harerimana Dieudonne), yahise atabwa muri yombi mu gihe hagikurikiranwa amakuru yimbitse kuri uru rupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *