Abakiriya ba BPR Rwanda Plc bayunguye Miliyaridi 32 Rwf mu Mwaka ushize

BPR Bank Rwanda Plc yashyize ahagaragara raporo y’imari y’umwaka wa 2022, igaragaza ko yungutse miliyari 32 Frw mbere yo kwishyura imisoro, aho urwo rwunguko rwazamuse ku gipimo cya 88% ugereranyije n’Umwaka wa 2021.

Iyi Banki yagaragaje ukwiyongera k’umusaruro mbumbe wageze kuri miliyari 72 Frw mu 2022, bingana n’izamuka rya 16% ugereranyije na miliyari 61 zinjiye mu mwaka wa 2021.

Muri rusange iri zamuka ryatewe ahanini no kwiyongera kw’inyungu ku nguzanyo n’imikoreshereze myiza yayo.

BPR Bank igaragaza ko inguzanyo yatanze ziyongereyeho 27%, ziva kuri miliyari 363 Frw zatanzwe mu 2021 zigera kuri miliyari 456 Frw mu 2022.

Ishoramari ryakozwemo mu nzego zirimo ibikorerwa mu nganda, ubucuruzi n’ubwubatsi, ryagize uruhare mu mitangire y’inguzanyo za banki, binajyanye n’izahuka ry’ubukungu.

Amafaranga akoreshwa na banki na yo yagenzuwe neza kuko yazamutseho 2%.

Inguzanyo zitishyurwa zageze kuri 3,9% ariko kubera imbaraga zashyizwe mu kwishyuza, amafaranga yose, ayagarujwe ku batarabashije kwishyura avuye ku mutungo wa ba nyirugufata inguzanyo, yageze kuri miliyoni 771 Frw.

Umuyobozi mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko 2022 wari umwaka utoroshye kuri banki, kuko yagombaga guhuza amafaranga yinjijwe na KCB Bank Rwanda Ltd na Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Yakomeje ati “Amatsinda yacu yashyize umwanya utari muke mu kugeza ku bakiliya bacu ibicuruzwa na serivisi nziza, ari na ko bashyiraga mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’ikoranabuhanga ku mbuga zitandukanye. Iyi mikorere irashimwa kandi iduha intambwe yo kugera byihuse ku intego zacu z’imari n’iterambere mu 2023.”

BPR Bank Rwanda iherutse kuvugurura ikoranabuhanga ry’ibanze ikoresha muri serivisi za banki, ihuriza amakuru y’imari y’abakiliya mu bigo byombi ku rubuga rumwe.

Kuri ubu abakiliya barenga 500.000 bahoze muri banki zombi bafite serivisi zimwe za banki mu mashami 154 yo mu Rwanda.

BPR Bank Plc ivuga ko iri vugurura ryakozwe hagamijwe kugeza serivisi ku bakiriya bose mu buryo bworoshye binyuze mu mu bikorwa bitandukanye bya banki, ibikorwa by’imari n’ubucuruzi na serivisi z’inguzanyo zijyanye n’imibereho yabo.

George Rubagumya ukuriye inama y’ubuyobozi, yagize ati:

Mu izina ry’Inama y’Ubuyobozi, Nishimiye ko Banki ya BPR Rwanda Plc yageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2022. Banki ikomeje gutera imbere no gushimangira umwanya wayo ku isoko, nubwo dukomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu byugarije isi.

Yongeyeho ati “Ibi bisubizo byagezweho binyuze mu guhuza ibintu bitandukanye, harimo imicungire myiza y’imari, kuzana ibicuruzwa na serivisi bishya, tunibanda cyane ku kuzana ibintu bitandukanye bigamije gutanga serivisi zishimiwe n’abakiliya. Twizera ko ibikorwa bigenewe abakiliya bacu bizatwongerera agaciro kacu ku bafatanyabikorwa bacu bose.”

Banki ya BPR yavuguruye intego zayo zo gufasha abakiliya n’Abanyarwanda muri rusange binyuze mu gutangiza gahunda yayo nshya igendeye ku ntego yayo nshya: ’Ibyiza Ku Bacu.

Banki yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza mu ishoramari rya Leta n’abikorera ku giti cyabo, hamwe na serivisi zo kwishyura no kuzigama ku bakiliya bayo. Kuba twarabonye imiyoboro mishya kandi yoroshye ya banki ni ibyerekana icyerekezo cya banki cy’igihe kirekire hamwe n’ingamba z’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *