Itsinda rya ‘Tuff Gang’ ryaba ryongeye guhuza imbaraga?

Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, abatari bake mu bakunzi b’Injyana ya Hip Hop bakiranye yombi amashusho agaragaza bamwe mu Baraperi (Abahanzi) bagize itsinda rya Tuff Gang bicaye muri Studio bagaragaza ko bongeye guhuza imbaraga.

Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaraperi 3 bagize Tuff Gang ari bo; Fireman, P FLA na Bull Dogg aho haburamo Green P usigaye wibera Dubai na Jay Polly witabye Imana.

Ni amashusho agaragaza bari muri Studio barimo kumva amajwi y’indirimbo zitandukanye bakoze aho bivugwa ko hari ‘Mixtape’ bitegura gusohora vuba.

Ni umushinga bivugwa ko urimo gukorwaho na Producer Davydenko ndetse yanatangiye muri 2020 ariko uza gukomwa mu nkokora n’uko Jay Polly yitabye Imana na we wagombaga kugaragara muri iyi Mixtape, ntabwo bizwi niba mu ndirimbo zizahoka hazumvikamo ijwi rya Jay Polly.

Tuff Gang ni itsinda ryari rigizwe n’abaraperi 5, Jay Polly, Fireman, Green P, P FLA na Bull Dogg bigaruriye imitima ya benshi.

Guhera mu Mwaka w’i 2008, binyuze mu ndirimbo zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi. Ryagiye rigira ibibazo byamye risa n’irisenyuka ariko Jay Polly yitabye Imana muri 2021 baramaze gusa n’abiyunga.

Iyi foto igaragaza iri Tsinda riri muri Studio, ni imwe mu zashimishije abakunzi ba Muzika Nyarwanda

 

Producer Davydenko yahurije hamwe abagize itsinda rya Tuff Gang basigaye, hagamijwe kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *