Amafaranga n’umugabo, abagore bakunda iki?

Abantu batandukanye bavuga ko abagore bakunda umugabo ufite amafaranga, abandi bakavuga ko bamwe mu bagore bakunda umugabo ufite igihagararo cyiza, ariko muri rusange abenshi bavuga hari isano ya bugufi hagati y’abagore n’amafaranga.

Abagabo n’abagore bavuze ko abagore aho bava bakagera bakunda ibintu (amafaranga).

Ku rundi ruhande hari abemeza ko iyo umugore wari ukize nyuma ugakena, agasuzuguro kaba kose, rimwe na rimwe akaba yanaguta, aguhoye ubukene. (…)

Ku rundi ruhande hari abemeza ko iyo umugore wari ukize nyuma ugakena, agasuzuguro kaba kose, rimwe na rimwe akaba yanaguta, aguhoye ubukene.

Umwe yagize ati ”uzi gushaka umugore ufite amafaranga, akaza gushira ugakena? Aragusuzugura, agasigara akureba nk’icyo imbwa ihaze. Hari n’abajya mu bandi bagabo kugira ngo akwereke ko ntacyo ukimaze.”

Umugabo ucururiza mu Mujyi wa Kigali, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abagore badakunda abagabo, ahubwo bakunda amafaranga yabo.

Yagize ati: ”Umugore wanjye tumaranye imyaka 15. Namaze imyaka itanu musaba ko tubana yaranze, ariko amaze kubona ko agafaranga kabonetse, mfunguye iduka, yaje kumbwira ko ibyo namusabye yabyemeye.”

Bamwe mu bagore ariko bahakana bivuye inyuma ko badakunda abagabo kubera amafaranga, ko ababakundira icyo ari abanebwe, baba batazi gushaka ayabo.

Umugore utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati:”ntawahakana ko bamwe muri twe bakunda amafaranga, ariko si twese kandi uzasanga abakunda abagabo kubera imitungo ari ba bandi batazi gukora.”

Umukobwa  w’imyaka 25 wararangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko imyumvire ikwiye guhinduka, ngo kuko kuvuga ko abagore bakunda amafaranga badakunda abagabo, kuri we nta kuri kurimo.

Yagize ati “Abagore bo muRwanda basigaye bazi kwihangira imirimo, abandi na bo barize bakorera amafaranga yabo. Ntawavuga ko bakirambirije ku bagabo.”

Icyakomeje kugarukwaho ni uko umugabo ufite amafaranga yaba afite uburanga cyangwa atabufite, arongora umukobwa ashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *