Handball: U Rwanda rwatsinze Uburundi mu mikino yo kwitegura Igikombe cy’Isi

Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, hakinwe imikino ibiri ya gicuti yahuje Ingimbi z’u Rwanda n’iz’u Burundi, mu rwego rwo kwitegura Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Iyi mikino yombi yabereye ku Kibuga gishya cy’uyu mukino cyubatswe ahazwi nka Tapis Rouge i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Umukino wa mbere, u Rwanda rwawutsinze u Burundi ku kinyuranyo cy’igitego 1, kuko warangiye ari ibitego 29-28.

Nyuma y’uyu mukino wakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Mata 2023, amakipe yombi yagarutse mu kibuga, umukino urangira n’ubundi ku ntsinzi y’u Rwanda y’ibitego 43-37.

Nyuma y’uyu mukino, abatoza ku mpande zombi baganirije itangazamakuru, baritangarije ibyo abakinnyi babo bawigiyemo mu ru rugendo rutegura kwerekeza muri Croatia muri Kanama y’uyu Mwaka.

Ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu y’u Burundi, umutoza Nimubona Floribert yagize ati:”Uyu mukino tuwungukiyemo ibintu byinshi. U Rwanda rwaturushize abakinnyi bakomeye, kuko mu gice cya mbere twari twagerageje kubafata, ariko umukino wose byatugoye”.

“Bigiye gutuma twongeramo imbaraga, ndetse tunige n’andi mayeri y’imikinire yaduhesha intsinzi”.

“Imikino nk’iyi iradufasha kwuitegura bihagije, ndetse mu gihe cya vuba twiteze kuzakira u Rwanda narwo rukaza kutwishyura, ariko n’andi makipe turakomeza kuyavugisha tuyashakaho imikino ya gicuti”.

“Ku ruhande rw’abakinnyi ntabwo navuga ko twamaze gushyiraho akadomo, kuko amarembo aracyafunguye, ku buryo tuzongeramo andi maraso mashya”.

“Imyiteguro irarimbayije mu rugendo rugana muri Croatia. Ibi by’umwihariko ndabishimira Perezida w’Igihugu, General Evariste Ndayishimiye, kuba akomeje kutuba hafi, dore ko Igihugu cyanamaze kutwishyurira amafaranga yo kuzitabira iyi mikino”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umutoza Bagirishya Anaclet yagize ati:”Nyuma yo kubona itike, niwo mukino mpuzamahanga wa mbere dukinnye.”

“Uretse kuba abakinnyi bakinaga imikino y’imbere mu gihugu mu makipe babarizwamo, ariko twari tutarahuriza hamwe”.

“Ikipe y’u Burundi yatweretse ko hari ibyo gukosora, by’umwihariko ku ruhande rw’ubwugarizi. Muri rusange uyu mukino waari ukenewe”.

“Gukina imikino n’abaturanyi birafasha, kuko muhana ubumenyi kuri buri ruhande”.

“Ntabwo navuga ko twashyizeho akadomo ku bakinnyi dufite ubu. Abatari ku rwego rwo kuba baza mu ikipe y’igihugu babikorere, ku buryo muri Kanama twerekeje muri Croatia twazashyiramo amaraso mashya. Abakinnyi nababwira ngo ntarirarenga, bashyiremo imbaraga amarembo arafunguye”.

“Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi bagiye kujya mu karuhuko, gusa imyitozo bazakomeza kuyikora ku giti cyabo”.

“Mu rwego rwo kurushaho gutya aba bakinnyi, ibiganiro birarimbanyije n’ibihugu birimo Misiri na Maroke, dore ko byo binasanzwe bimenyereye kwitabira aya marushanwa, bityo turamutse tubonye kimwe kiduha umukino wa gicuti nabyo byakomeza kudufasha”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, FERWAHAND, Perezida w’iri Shyirahamwe Bwana Twahirwa Alfred agaruka ku kamaro k’iyi mikino yahuje amakipe y’Ibihugu byombi, yagize ati:”Iyi mikino ifashije Ishyirahamwe by’umwihariko kureba urwego rw’abakinnyi nyuma yo kubona itike”.

“Dushingiye kuri iyi mikino 2, byatweretse ko inzira ikiri ndende, ariko birashoboka, mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi”.

“Ibiganiro birarimbanyije hagamijwe gushakira iyi kipe imikino ya gicuti mu rwego rwo gukomeza kubategura”.

Aha, turi kuganira na Minisiteri ya Siporo ngo ibidufashijemo, harimo no kuba twajya dukinira ahameze nk’aho irushanwa rizabera.

“Muri uru rwego, turakomeza kureba niba twazanashakira aba bakinnyi abandi batoza bari ku rwego rwisumbuye kugirango bakomeza kubakarishya ubumenyi”.

“Muri Gicurasi ntagihindutse tuzerekeza i Burundi gukina imikino ya gicuti, nyuma bikunze twerekeze muri Maroke, u Bufaransa binyuze mu biganiro na PSG, ndetse no mu gihugu cya Kenya, uko iminsi yo kujya muri Croatia izajya igenda yegereza”.

“Mu rwego kandii rwo kongera imbaraga mu ikipe, ibiganiro n’abakinnyi by’umwihariko b’abanyarwanda batuye muri Diaspora birakomeje, aho tuzabona biri ngombwa nta kabuza tuzabifashisha”.

Amafoto

Image
Bwana Twahirwa Alfred, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, FERWAHAND

 

Image
Hagati, Bagirishya Anaclet umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 19

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *