U Bufaransa bwiyemeje kwihutisha kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi

Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya Iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yavuze ko kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ari umukoro kandi bigomba gukorwa mu buryo bwihuse.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Werurwe 2024, ubwo yakirwaga n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable n’abandi bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Jean-François Ricard ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje. Yashimye ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu bijyanye n’Ubutabera.

Ibiganiro bya Jean-François Ricard n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, byanitabiriwe na Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Byibanze ku bufatanye mu rwego rw’ubutabera by’umwihariko ku birebana no kwihutisha İmanza ku bakekwaho gukora Jenoside bari hanze y’u Rwanda.

U Bufaransa bumaze kuburanisha imanza esheshatu z’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imyaka 30 igiye gushira Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ariko hari abarenga 1000 bakekwa kuyigiramo uruhare batuye mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi bataragezwa imbere y’ubutabera.

Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33. Abantu 30 ni bo rwohererejwe mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu byari bibacumbikiye.

U Rwanda rugaragaza ko hakiri abantu 1942 batarafatwa bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo n’ibitaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *