Rwanda Forensic Institute yasinyanye amasezerano n’Urugaga rw’Abavoka

Ikigo gitanga serivisi z’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, Rwanda Forensic Institute (RFI) cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA).

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere, agamije gushimangira imikoranire hagati y’impande zombi hibandwa ku bimenyetso byifashishwa mu nkiko.

Abunganizi mu mategeko basaga 400 ni bo bahuguwe n’impuguke zo muri RFI ku buryo bwo kwifashisha ibimenyetso by’iki kigo mu nkiko igihe bunganira abakiliya babo mu rwego rwo gutanga ubutabera bufite ireme.

Umwunganizi mu mategeko, Shyerezo Norbert, yavuze ko mu mezi abiri ashize, umukiliya we wacyekwagaho gusambanya no kwica umukobwa muri Kigali yatabawe n’ibimenyetso bya RFI cyafashe ibipimo, akagirwa umwere.

Ibi byishimo abisangiye n’umubyeyi warenganuwe ubwo iki kigo cyagaragazaga ibipimo byemezaga isano mu maraso hagati y’umwana we na se wari waramwihakanye imyaka myinshi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Nkundabarashi Moïse, yavuze ko amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abunganizi mu mategeko basaga 400 agiye kubafasha mu guharanira ko abo bunganira bahabwa ubutabera nyabwo.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko amasezerano bagiranye n’uru rugaga rw’abavoka, azafasha mu gutanga ubutabera bwuzuye kandi bushingiye ku bimenyetso.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yavuze ko aya mahugurwa aba bavoka bahawe azihutisha imikorere y’ubutabera kurushaho.

Kuva mu 2018 kugeza muri Gashyantare 2024, Rwanda Forensic Institute imaze gufata ibipimo bigera ku 43.798 byifashishijwe mu butabera birenganura benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Kugeza ubu RFI ikorana mu buryo buhoraho n’ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *