Iteramakofe: Abanyakigali bahawe Ibyishimo bisendereye mu gihe Igipfunsi cyavuzaga Ubuhuha

Abakunzi b’Umukino w’Iteramakofe mu Mujyi wa Kigali baraye banyuzwe n’urwego uyu mukino umaze kugeraho, binyuze mu mikino yiswe Boxing Night Series.

Iyi mikino y’uruhererekane yakinwaga ku nshuro ya kabiri, yaraye ibereye kuri Hilltop Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni Ijoro ryasize Nsengiyumva Vicent na Iradukunda Kelia mu kiciro cy’abagore, bahangamuye abo bari bahanganye.

Kuri iyi nshuro ya kabiri, iyi mikino yakinwe mu byiciro bitatu, birimo; Abatarabigize umwuga mu bagabo n’abakina basatira kuba abanyamwuga mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Umwe mu mikino yari iraje ishinga abakunzi b’Iteramakofe, ni uwahuje Nsengiyumva Vicent na Afoka Peti.

Aba bakinnyi bahanganye mu kiciro cy’abatarengeje ibiro 87, urangiye Nsengiyumva agaritse Afoka nyuma y’uduce dutandatu.

Aganira n’Itangazamakuru nyuma yo guhigika Afoka, Nsengiyumva yagize ati:”Iyi ntsinzi nyikesha gukora imbaraga no gukora ututitsa mu myitozo ya buri munsi. Wari umukino ukomeye. Byanyeretse ko mu gihe wacogora gukora imyitozo, waba uri kugana ku nzira igana intsinzwi”.

Yakomeje agira ati:”Mukeba yampaye akazi katoroshye, ariko ubunararibonye bw’imyaka isaga 13 nk’ina uyu mukino, bwamfashije kumuhangamura”.

Uretse muri aba bakinnyi bo mu kiciro cy’ibiro 87, mu kiciro cy’ibiro 60, Iradukunda yahigitse Ange Nsengiyumva. Bombi besuranye mu kiciro cy’abagore, ari nabo rukumbi bari baserutse.

Nyuma yo guhigika Ange, Iradukunda aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Nishimiye kwegukana intsinzi. Gusa, ndasaba abo bireba gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abakinnyi b’Abari n’Abategarugoli bakina umukino w’Iteramakofe nk’Umwuga”.

“Kuba mu mikino umunani yakinwe twari abagore babiri ntabwo ari byiza. Turasaba abo bireba kudufasha natwe tukagerwaho n’uyu mukino”.

Yunzemo ati:”Twembi twari duhanganiye intsinzi, uwitwaye neza niwe wahacanye umucyo”.

Yakomeje agira ati:”Umukino w’Iteramakofe ntabwo urasakara cyane mu Rwanda, ariko iyo urebye uburyo ukinwa mu kiciro cy’abagabo, usanga uryoheye ijisho kandi ushyizwemo imbaraga wakomera kurushaho ndetse ukanateza imbere Igihugu nk’indi mikino”.

Yasoje agira ati:”Ndasaba abakiri bato by’umwihariko mu kiciro cy’abari n’abategarugoli, kugana uyu mukino kandi ntabwo bazicuza amahitamo bakoze”.

Iyi mikino y’Uruhererekane itegurwa n’Ikipe ya Amahoro Boxing & Fitness yatangiye gukinwa kuva mu Mwaka ushize (2023).

Ihuriza hamwe abakinnyi b’Umukino w’Iteramakofe mu byiciro bitandukanye imbere mu gihugu hagamijwe gukomeza kubazamurira urwego.

Agaruka kuri iyi mikino, Rurangayire Guy Didier, Umuyobozi wa SGI Sports Academy, umwe mu bayiteguye, yashimiye abafana bayitabiriye by’umwihariko n’urwego abakinnyi bagaragaje, yizeza ko bazakomeza gushyira imbaraga muri iyi mikino, kandi igategurwa mu buryo buhoraho.

Ati:”Uyu munsi twanyuzwe. Ukurikije uko iyi mikino yagenze, biradutera imbaraga zo gukora ibirenzeho”.

Yunzemo ati:”Turateganya gutegura indi mikino mu Kwezi kwa Gatanu, ukwa Cyenda n’ukwa Cumi n’Abiri uyu Mwaka”

  • Abatsinze mu byiciro bitandukanye

Mu kiciro cy’abakina basatira inzira y’ababigize Umwuga batarengeje Ibiro 60, David Nsabimana yatsinze Isaac Niyonagize, Aimable Hagenimana ahigika Jerry Kabango, Pacifique atsinda Hassan Murenzi.

Mu batarabigize Umwuga, Jean Claude Iyanone yegukanye intsinzi mu batarengeje ibiro 51, Aimer Iranezeza atsinda mu batarengeje Ibiro 54, mu gihe Filia Hirwa yahize abandi mu batarengeje Ibiro 57.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *