Tour du Rwanda 2024: Etape ya 3 yatashye muri Colombia, u Rwanda rubona umwanya wa 19

Umunya-Colombiya Jhonatan Restrepo Valencia wavutse tariki ya 28 Ugushyingo  mu Mwaka w’i 1994, yegukanye Etape ya 3 ya Tour du Rwanda yahagurutse mu Karere ka Huye yerekeza mu ka Rusizi.

Uru Rugendo rwareshyaga na Kilometero 140 na Metero 300, uyu mukinnyi ukinira Ikipe ya Polti Kometa yo mu Butaliyani, yarusoje akoresheje Amasaha 3, Iminota 46 n’Amasegonda 41.

Ni mu gihe nyamara atigeze agaragara mu bakinnyi bayoboye Isiganwa mu nzira, Ahubwo yaje abacungira hafi.

Yakurikiwe n’Umwongereza, Peter Joseph Blackmore ukinira Team Inspired, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umuholandi, Pepijn Reinderink ukinira Ikipe ya Soudal–Quick-Step yo mu Bubiligi.

Aba bombi banganyije ibihe na Restrepo, kugeza ku mukinnyi wegukanye umwanya 16, German Dario Gomez Becerra, ukinira Ikipe ya Polti Kometa.

Mu gihe kwigaragaza bikomeje kugorana ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda, Mugisha Moise ukinira Ikipe ya Java Inovotec Pro yasoreje ku mwanya wa 19 mu bakinnyi 90 basoje isiganwa muri 92 baritangiye.

Nk’uko babigenje kuri Etape ya 2 yahagurutse i Muhanga igana i Kibeho, no kuri iyi yasorejwe i Rusizi nabwo abakinnyi b’Abanyarwanda bari mu b’imbere isiganwa rigitangira, gusa akagozi kaje gucika basohotse mu Ishyamba Kimeza rya Nyungwe (Pariki y’Igihugu ya Nyungwe).

Ni mu gihe hari hamaze gukinwa Kilometero 117.

Uku gusohoka mu Ishyamba rya Nyungwe Ntabwo mwagiye nabi abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, kuko n’Umunya-Israel, Itamar Einhorn wari wegukanye Etape ya 2 nawe yasizwe, ibi bikaba byanamuviriyemo gutakaza Umwenda w’Umuhondo wambarwa n’Umukinnyi uyoboye Isiganwa, kuko yasoreje ku mwanya wa 52.

Uku kudahirwa n’uyu munsi, byahise bishyira Umwenda w’Umuhondo mu biganza by’Umuholandi, Pepijn Reinderink, umaze gukoresha Amasaha 7, Iminota 4 n’Amasegonda 12 ku rutonde rusange.

Mu gihe Etamar Einhorn ari ku mwanya wa 43, arushwa na Pepijn Reinderink uyoboye Isiganwa, Iminota 7 n’Amasegonda 58.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, ari ku mwanya wa 17, Mugisha Moise, arusha na Pepijn Reinderink, Amasegonda 7.

Umukinnyi ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda wasoreje hafi kuri Etape ya 3, ni Vaincaire Masengesho wasoreje ku mwanya wa 23 asigwa Amasegonda 27 n’uwa mbere.

Ku rutonde rusange, Vaincaire Masengesho niwe mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ugiha abandi, ari ku mwanya wa 24, asigwa Amasegonda 27 na Pepijn Reinderink uyiboye isiganwa.

Bamwe mu bakinnyi bafite izina muri iri Rushanwa barimo Umunyarwanda Joseph Aleluya waritwaye mu 2018, yasoje iyi Etape ari ku mwanya wa 73, Merhawi Kudus waryegukanye mu 2019 Ubwo ryakinwaga riri ku rwego rwa 2.1 ku nshuro ya mbere, ari yasoreje ku mwanya wa 27, mu gihe Umwongereza ufite amamuko muri Kenya, Christopher Froome uzwi nka Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4, yasoreje ku mwanya wa 31, arushwa Iminota 2 n’Amasegonda 18.

Ibihembo byaranze Etape ya 3:

⏭️Umwenda w’Umuhondo: Pepijn Reinderink

⏭️Uwatwaye Etape: Jhonatan Restrepo Valencia

⏭️Umukinnyi wazamutse Imisozi neza: Yoel Habteab

⏭️Umukinnyi muto: Aklilu AREFAYNE

⏭️Umukinnyi wakoresheje Igihaha kurusha abandi: Munyaneza Didier “Mbappé”

⏭️Umukinnyi mwiza w’Umunyafurika: Aklilu AREFAYNE

⏭️Umukinnyi muto w’Umunyafurika: Aklilu AREFAYNE

⏭️Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda: Mugisha Moise

⏭️Umunyarwanda muto: Nsengiyumva Hashimu

⏭️Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Yoel Habteab

⏭️Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Dilon Geary

⏭️Ikipe yahize izindi: Bingoal.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, harakinwa Etape ya 4 ireshya na Kilometero 92.

Izahagurukira mu Karere ka Karongi yerekeza mu ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *