Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Etape ya 2 ya Tour du Rwanda yahagurutse mu Karere ka Muhanga imbere ya Gare yerekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku butaka butagatifu.
Iyi Etape yareshyaga na Kilometero 129 na Metero 400, Itamar Einhorn yayitwaye akoresheje Amasaha atatu, Iminota 17 n’Amasegonda 31.
Breaking News: Itamar EINHORN from Israel Premier Tech of Israel 🇮🇱 is the winner of 2nd Stage of Tour du Rwanda 🇷🇼 2024.
This win, gives him the Yellow Jersey@Forzzagaming @tour_du_Rwanda @IsraelPremTech @IsraelinRwanda @Rwanda_Sports @AuroreMimosa pic.twitter.com/EcZmQCtXhn
— The Update Rwanda (@theupdaterwanda) February 19, 2024
Kwegukana iyi Etape, byahise binamuhesha kwambara Umwenda w’Umuhondo wambarwa n’Umukinnyi uyoboye Isiganwa, awambuye Jonathan Vervennie wasoreje ku mwanya wa 56.
Yakurikiwe n’Umwongereza William Junior Lecerif ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo yo mu Bubiligi, mu gihe Pepijn Reinderink bakina mu ikipe imwe, yasoreje ku mwanya wa gatatu.
Bombi bakoresheje ibihe bingana n’ibya Itamar Einhorn. Ibi bihe kandi nibyo byatanzwe kugeza ku mukinnyi waje ku mwwanya wa 56, Jonathan Vervennie wari wegukanye Umwenda w’Umuhondo kuri Etape ya mbere yakiniwe mu Mujyi wa Kigali tariki ya 18 Gashyantare 2024.
Iyi ikaba yarareshyaga na Kilometero 18, yahagurukiye kuri BK-Arena yerekeza kuri Kigali Convention Center.
Umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi, ni Mugisha Moise ukinira ikipe ya Java-Inovotec Pro, wasoreje ku mwanya wa 20 akoresheje Amasaha 3 Iminota 17 n’Amasegonda 31.
Uretse Mugisha Moise, abandi bakinnyi b’Abanyarwanda baje hafi ni; Munyaneza Didier na Muhoza Eric, basoreje ku mwanya wa 33 n’uwa 34.
Kunganya ibihe na Itamar Einhorn wegukanye Etape, Mugisha abikesha kuba yari mu gikundi cyasoje isiganwa, gusa yaje ku mwanya wa 20 habazwe igihe buri mukinnyi yakandagirije Ipine ry’Igare ku Murongo.
Iyi Etape yasorejwe i Kibeho, yatangiye ku isaha ya saa 11:00, gusa abakinnyi babanza gukora intera y’Ikilometero cyo gushyuha. Iyi ntera ntabwo yashyizwe mu bihe bagize.
Ni Isiganwa ryatangiye abakinnyi bari hamwe, gusa nyuma ya 20 Km, Abakinnyi b’Ikipe ya Lotto-Dstny na Soudal-QuickStep bari bamaze gusiga Igikundi Iminota 5 n’Amasegonda 20.
Ku Kilometero cya 29, abakinnyi 3 barimo Abanyarwanda babiri Munyaneza Didier, Nsengiyumva Shemu n’Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice, Alexandre Mayer, bari bamaze gusiga Igikundi Iminota 6 n’amasegonda 5.
Nyuma ya 35Km, abakinnyi bari bamaze gusiga abandi iminota 7 n’amasegonda 35.
Nyuma y’Isaha imwe isiganwa ritangiye, abakinnyi bari bari gukoresha ikigereranyo cya Kilometero 42 ku Isaha.
Nyuma ya 53Km, Munyaneza Didier, Nsengiyumva Shemu na Alexandre Mayer, basigaga Igikundi iminota 8 n’amasegonda 15.
Ku Kilometero cya 62Km, Iminota yari imaze kugabanuka iva ku 8’15” igera kuri 6.
Mu Gikundi, hari abakinnyi bari bamaze kugwa. Bamwe mu bakinnyi baguye barimo Abanyarwanda n’Abanya-Eritrea. Gusa ibi ntabwo byabujije Isiganwa gukomeza, kuko Impanuka itari ikomeye.
Nyuma ya 79Km, Nsengiyumva Shemu yari ayoboye isiganwa, asiga amasegona 20, Munyaneza Didier na Alexandre Mayer.
Aba bakinnyi bombi barasigaga Igikundi iminota 4 n’amasegonda 55.
Isiganwa ryari rigeze mu Karere ka Huye kuri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR-Huye).
Abakinnyi binjiye mu isaha ya 2, bari gukoresha ikigereranyo cya Kilometero 38 ku Isaha, mu gihe ikigereranyo rusange cyari Kilometero 40 ku Isaha.
Ku Kilometero cya 87, abakinnyi bari bayoboye isiganwa, basigaga Igikundi iminota 4.
Ku Kilometero cya 94, Alexandre Mayer ukinira Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice niwe wari uyoboye isiganwa.
Yasigaga Munyaneza Didier na Nsengiyumva Shemu Metero 200, n’amasegonda 55. Bombi basigaga Igikundi Iminota 2 n’Amasegonda 50.
Hasigaye Kilometero 10 ngo Isiganwa rirangire, Alexandre Mayer, Milan Donie na Manizabayo Eric “Karadiyo” nibo bari bayoboye isiganwa.
Gusa, mu buryo butunguranye, Itamar Einhorn utari witezwe, niwe waje kunyura mu rihumye bagenzi be abagerana ku murongo n’ubwo basoreje mu kivunge.
Umwe mu bakinnyi bafite amazina bari muri iri Siganwa, ni Umwongereza, Christopher Froome uzwi nka Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech, yasoreje ku mwanya wa 48.
Ibihembo byatsindiwe kuri Etape ya 2: