Tour du Rwanda 2024: Itamar Einhorn yegukanye Etape ya 2, Umunyarwanda waje hafi asoreza ku mwanya wa 20

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Etape ya 2 ya Tour du Rwanda yahagurutse mu Karere ka Muhanga imbere ya Gare yerekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku butaka butagatifu.

Iyi Etape yareshyaga na Kilometero 129 na Metero 400, Itamar Einhorn yayitwaye akoresheje Amasaha atatu, Iminota 17 n’Amasegonda 31.

Kwegukana iyi Etape, byahise binamuhesha kwambara Umwenda w’Umuhondo wambarwa n’Umukinnyi uyoboye Isiganwa, awambuye Jonathan Vervennie wasoreje ku mwanya wa 56.

Yakurikiwe n’Umwongereza William Junior Lecerif ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo yo mu Bubiligi, mu gihe Pepijn Reinderink bakina mu ikipe imwe, yasoreje ku mwanya wa gatatu.

Bombi bakoresheje ibihe bingana n’ibya Itamar Einhorn. Ibi bihe kandi nibyo byatanzwe kugeza ku mukinnyi waje ku mwwanya wa 56, Jonathan Vervennie wari wegukanye Umwenda w’Umuhondo kuri Etape ya mbere yakiniwe mu Mujyi wa Kigali tariki ya 18 Gashyantare 2024.

Iyi ikaba yarareshyaga na Kilometero 18, yahagurukiye kuri BK-Arena yerekeza kuri Kigali Convention Center.

Umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi, ni Mugisha Moise ukinira ikipe ya Java-Inovotec Pro, wasoreje ku mwanya wa 20 akoresheje Amasaha 3 Iminota 17 n’Amasegonda 31.

Uretse Mugisha Moise, abandi bakinnyi b’Abanyarwanda baje hafi ni; Munyaneza Didier na Muhoza Eric, basoreje ku mwanya wa 33 n’uwa 34.

Kunganya ibihe na Itamar Einhorn wegukanye Etape, Mugisha abikesha kuba yari mu gikundi cyasoje isiganwa, gusa yaje ku mwanya wa 20 habazwe igihe buri mukinnyi yakandagirije Ipine ry’Igare ku Murongo.

Iyi Etape yasorejwe i Kibeho, yatangiye ku isaha ya saa 11:00, gusa abakinnyi babanza gukora intera y’Ikilometero cyo gushyuha. Iyi ntera ntabwo yashyizwe mu bihe bagize.

Ni Isiganwa ryatangiye abakinnyi bari hamwe, gusa nyuma ya 20 Km, Abakinnyi b’Ikipe ya Lotto-Dstny na Soudal-QuickStep bari bamaze gusiga Igikundi  Iminota 5 n’Amasegonda 20.

Ku Kilometero cya 29, abakinnyi 3 barimo Abanyarwanda babiri Munyaneza Didier, Nsengiyumva Shemu n’Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice, Alexandre Mayer, bari bamaze gusiga Igikundi Iminota 6 n’amasegonda 5.

Nyuma ya 35Km, abakinnyi bari bamaze gusiga abandi iminota 7 n’amasegonda 35.

Nyuma y’Isaha imwe isiganwa ritangiye, abakinnyi bari  bari gukoresha ikigereranyo cya Kilometero 42 ku Isaha.

Nyuma ya 53Km, Munyaneza Didier, Nsengiyumva Shemu na Alexandre Mayer, basigaga Igikundi iminota 8 n’amasegonda 15.

Ku Kilometero cya 62Km, Iminota yari imaze kugabanuka iva ku 8’15” igera kuri 6.

Mu Gikundi, hari abakinnyi bari bamaze kugwa. Bamwe mu bakinnyi baguye barimo Abanyarwanda n’Abanya-Eritrea. Gusa ibi ntabwo byabujije Isiganwa gukomeza, kuko Impanuka itari ikomeye.

Nyuma ya 79Km, Nsengiyumva Shemu yari ayoboye isiganwa, asiga amasegona 20, Munyaneza Didier na Alexandre Mayer.

Aba bakinnyi bombi barasigaga Igikundi iminota 4 n’amasegonda 55.

Isiganwa ryari rigeze mu Karere ka Huye kuri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR-Huye).

Abakinnyi binjiye mu isaha ya 2, bari gukoresha ikigereranyo cya Kilometero 38 ku Isaha, mu gihe ikigereranyo rusange cyari Kilometero 40 ku Isaha.

Ku Kilometero cya 87, abakinnyi bari bayoboye isiganwa, basigaga Igikundi iminota 4.

Ku Kilometero cya 94, Alexandre Mayer ukinira Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice niwe wari uyoboye isiganwa.

Yasigaga Munyaneza Didier na Nsengiyumva Shemu Metero 200, n’amasegonda 55. Bombi basigaga Igikundi Iminota 2 n’Amasegonda 50.

Hasigaye Kilometero 10 ngo Isiganwa rirangire, Alexandre Mayer, Milan Donie na Manizabayo Eric “Karadiyo” nibo bari bayoboye isiganwa.

Gusa, mu buryo butunguranye, Itamar Einhorn utari witezwe, niwe waje kunyura mu rihumye bagenzi be abagerana ku murongo n’ubwo basoreje mu kivunge.

Umwe mu bakinnyi bafite amazina bari muri iri Siganwa, ni Umwongereza, Christopher Froome uzwi nka Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech, yasoreje ku mwanya wa 48.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, biteganyijwe ko abakinnyi baza gusiganwa Etape ya 3 ihagurukira mu Karere ka Huye yerekeza mu ka Rusizi. Ni Etape izaba ireshya na Kilometero 140 na Metero 300.
Izahaguruka ku isaha ya saa 11:00, bikaba biteganyijwe ko izagera i Rusizi ku isaha ya saa 14:00.

Ibihembo byatsindiwe kuri Etape ya 2:

⏭️Umwenda w’Umuhondo: Itamar Einhorn
⏭️Uwatwaye Etape: Itamar Einhorn
⏭️Umukinnyi wazamutse Imisozi neza: Henry Alexandre Mayer
⏭️Umukinnyi muto: Aklilu AREFAYNE
⏭️Umukinnyi wakoresheje Igihaha kurusha abandi: Munyaneza Didier “Mbappé”
⏭️Umukinnyi mwiza w’Umunyafurika: Merhawi KUDUS
⏭️Umukinnyi muto w’Umunyafurika: Aklilu AREFAYNE
⏭️Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda: Mugisha Moise
⏭️Umunyarwanda muto: Shyaka Janvier
⏭️Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Nsengiyumva Shemu
⏭️Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Alexandre Mayer
⏭️Ikipe yahize izindi: Total Energies.
Amafoto
May be an image of 1 person, bicycle and text that says "THE UPDATE TOuR RWANDA AFRICA TOUR UCI ร ISRAEL VOISIA RWANDA WIND VISIT KIBEHO WANDA MUHANGA ITAMAR EINHORN UMUKINNYI WAMBAYE UMWENDA W'UMUHONDO DV www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA THEUPDA"
May be an image of 1 person, bicycle and text
May be an image of 1 person, bicycle and text that says "THE UPDATE RWANDA Rwanda Gycling Federaion UCI TOυ Federation RW Fe BE KIBEHO MUHANGA ALEXANDER MAYER UMUKINNYI WAHIZE ABANDI MU GUTERERA IMISOZI www.theupdate.co.rw f THEUPDATERWANDA"
May be an image of ‎1 person and ‎text that says "‎THE UPDATE RWANDA Gygling UCI AFRICA rim TOUR HOLDBET.CO FORZA د KIBEHO FORZA www. forzzan MUHANGA MUGISHA MOISE UMUNYARWANDA WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA‎"‎‎
May be an image of 3 people and text that says "THEUPDATE THE UPDATE a TOUR RWANDA Rwanda RwandaGyelinn Gyeling Federation Dess UCI AFRICA TOUR NORMm おョり Bgux INGUFUGIN EUCIE HORSCN HH-GNH KIBEHO MUHANGA SHYAKA JANVIER UMUNYARWANDA MUTO WITWAYE UMUNYARWANDAMUTOWITWAYENEZA NEZA www.theupdate.co.rw f THEUPDATERWANDA"
May be an image of 1 person, bicycle and text that says "THE UPDATE RWANDA Gyeling ation e UCI AFRICA TOUR H MUHANGA KIBEHO ndAir MERHAWI KUDUS UMUNYAFURIKA WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"
May be an image of 2 people and text that says "THE UPDATE Rwanda veling Federation RWANDA UC AFRICA TOUR ARANOUI MAYSTARS B COMD HORIZON EXP KIBEHO MUHANGA NSENGIYUMVA SHEMU IZON EXP UMUKINNYI WAHATANYE KURUSHA ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"
May be an image of 1 person, bicycle and text that says "THE UPDATE RWANDA BES NESON SIGN RYMAX ယ်န Hస SP MUHANGA KIBEHO MUNYANEZA DIDIER UMUKINNYI WAHIZE ABANDI MURI SPRINT www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"
May be an image of 4 people, bicycle and text that says "THE UPDATE Sarieration RWANDA UCT AFRICA TOUR MoMo ERITREA FRI 1M fro fror Mc KIBEHO MUHANGA AKLILU AREFAYNE M fro UMUNYAFURIKA MUTO WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"
May be an image of 5 people, bicycle and text that says "THE UPDATE Fwandaing Federation RWANDA UCI AFRICA INYANGE INYANGE INYANGE INYANGE INYANGE Te D ×า× MUHANGA KIBEHO TOTAL ENERGIES (FRANCE) IKIPE YITWAYE NEZA KURUSHA IZINDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *