Tour du Rwanda 2024: William Lecerf yegukanye Etape ya 4, Abanyarwanda bakomeza gutegereza

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Ikipe ya Soudal – Quick Step, yegukanye Etape ya Kane yahagurutse mu Karere ka Karongi imbere y’Ibitaro by’aka Karere yerekeza mu Karere ka Rubavu.

William w’Imyaka 22 gusa y’amavuko, yeretse mu bworo bw’Ipine abandi bakinnyi 90 basiganywe uyu munsi, akoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 22, ku ntera ya Kilometero 93.

Ni mu gihe Rolland wari uyoboye isiganwa, yafashwe n’igikundi mu bilometero bitatu bya nyuma.

Yakurikiwe na Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Polti Kometa, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Julien Simon ukinira Ikipe ya Total Energies.

Bombi binganyije ibihe, ibi bihe by’amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 22 byasangiwe n’Abakinnyi kugeza kuri German Dario Gomez Beccera ukinira Ikipe ya Polti Kometa wasoreje ku mwanya wa 22.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Mugisha Moise w’Ikipe ya Java Inovotec yegukanye umwanya wa 18, azamukaho umwanya umwe, kuko ejo yari yasoreje ku wa 19.

N’ubwo ataregukana Etape n’imwe, Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Ikipe ya Soudal – Quick Step aracyambaye Umwenda w’Umuhondo, abikesha gukoresha amasaha 9, iminota 23 n’amasegonda 34.

Ku rutonde rusange, umwanya wa kabiri ufitwe na William Junior Lecerf nawe wa Soudal – Quick Step, umaze gukoresha nawe umaze gukoresha amasaha 9, iminota 23 n’amasegonda 34.

Mu gihe umwanya wa gatatu ufitwe na Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Polti Kometa, nawe banganya ibihe.

N’ibihe kandi bisangiwe n’abakinnyi kugeza kuri German Dario Gomez Beccera uri ku mwanya wa 16.

Ku rutonde rusange, Manizabayo Eric “Karadiyo” niwe uza hafi, ku mwanya wa 21, arushwa amasegonda 57 n’uwambaye Umwenda w’Umuhondo.

Kugeza ubu, Tour du Rwanda y’uyu Mwaka ni imwe muzihariye ugereranyije n’izindi 15 zayibanjirije, kuko uretse Umunsi wa mbere wakinwe n’amakipe, indi minsi itatu imaze gusorezwa muri Sprint (guhangana abakinnyi ari benshi mbere yo kugera ku murongo).

Kuri uyu wa Kane, harakinwa Etape ya 5, iyi ikaba izakinirwa mu Karere ka Musanze.

Iyi Etape ireshya na Kilometero 13, izakinwa umukinnyi akina ku giti cye, ibizwi nka (Individuel Time Trial “ITT”).

Izakinirwa mu Kinigi, mu gace kazwi nko Kwita izina.

Aha ni ahantu hakoreshwa bita amazina abana b’Ingagi, mu Muhango ukorwa buri Mwaka, Akenshi mu Kwezi kwa Nzeri.

Zimwe mu ncamake zo mu nzira

Ku isaha ya saa 11:30’, abakinnyi 90 bahagurutse mu Mujyi wa Karongi, babanza kugenda kilometero 1.7 itabarwa, isiganwa nyir’izina ritangira kubarwa bageze ahitwa Bupfune, inzira y’ibilometero 93 itangira ubwo.

Ubwo abakinnyi bari bageze ahitwa Fuwaye, bamaze kugenda ibilometero bibiri, Umunya-Eritrea Araya yabimburiye abandi kuva mu gikundi bahita bamugarura, akurikirwa na Azzedine Lagab wa Algeria ariko na we bahita bamugarura.

Nyuma yaho, Chris Froome yahise ava mu gikundi asiga abandi, ayobora kilometero eshanu ari imbere wenyine ndetse anashyiramo amasegonda 10, ariko na we baza kumufata.

Bageze ahitwa Fuwaye, Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies yaje na we yaje kuva mu gikundi, atangira kuyobora isiganwa ari wenyine imbere, azamuka Umusozi wa Rutsiro ayoboye, akomeza i Gisiza, Nyoto, Nkomero, Gacaca na Kinihira akiyoboye, aho yageze aho anashyiramo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 55.

Ku kilometero cya 62, Umufaransa Brieuc Rolland ukinira Ikipe ya Groupama-FDJ, yaje na we gutoroka igikundi aragenda asatira Latour ndetse aza no kumucaho.

Pierre Latour wari wayoboye isiganwa isaha irenga ndetse na muri kilometero zigera kuri 50, yaje gushyikirwa n’igikundi, Rolland akomeza kuyobora wenyine, ubwo basatiraga kwinjira mu Mujyi wa Rubavu.

Habura kilometero 2.5 gusa, Brieuc Rolland na we yafashwe n’igikundi kiyobowe na Restrepo Valencia ndetse na Maillot Jaune (Pepijn Reinderink).

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Ikipe ya Soudal-QuickStep yarushije abandi umuvuduko, abatanga kwambuka umurongo usoza isiganwa, yegukana Agace ka Karongi-Rubavu, mu gihe Maillot Jaune yagumanye Reinderink bakinana.

Umunyarwanda waje imbere ni Mugisha Moise nk’uko byari byagenze ku wa Kabiri, akaba yasoreje ku mwanya wa 18 akoresheje ibihe bingana n’uwa mbere, ariko ku rutonde rusange ni uwa 17 arushwa amasegonda arindwi.

Ibihembo byatanzwe kuri Etape ya 4

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR UCI IKIPE AKINIRA: SOUDAL QUICK-STEP AMSTE KARONGI RUBAVU AMS WILLIAM JUNIOR LECERF STAGE UMUKINNYI WEGUKANYE AGACE KA KANE www.theupdate.co.rw f THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR Feteratin AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: SOUDAL QUICK-STEP DAL CLASSI KARONGI -RUBAVU PEPIJN REINDERINK STAGE UMUKINNYI WAMBAYE UMWENDA W'UMUHONDO www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of ‎1 person, bicycle and ‎text that says "‎THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: BIKE AID BES TERME SPRI الفست KARONGI RUBAVU YOEL HABTEAB STAGE UMUKINNYI WAHIZE ABANDI MURI SPRINT www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA‎"‎‎

May be an image of 3 people, people playing basketball and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR feferaim UCI AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: TEAM ERITREA KARONGI-RUBAVU KARONGI RUBAVU AKLILU AREFAYNE STAGE UMUKINNYI MUTO WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 5 people, bicycle and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR UCI IKIPE AKINIRA: BIKE AID KARONGI- RUBAVU YOEL HABTEAB STAGE UMUKINNYI WAHIZE ABANDI MU GUTERERA IMISOZI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: TEAM ERITREA and KARONGI RUBAVU AKLILU AREFAYNE STAGE UMUNYAFURIKA WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE THEUDATE UPDATE RWANDA AFRICA YOU TOUR OUK IKIPE AKINIRA: JAVA INOVOTEC R FORZZA (oခ KARONGI RUBAVU MUGISHA MOISE STAGE UMUNYARWANDA WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 4 people and text that says "FAESH ARRATE THETE UPDATE Federation FINTS ARRIVTE #ForzzaRwanda forzz UMUYOBOZI MUKURU WA FORZZABET, MR. RUTAYISIRE ERIC YAHEMBYE MUGISHA MOISE NK'UMUNYARWANDA WAHIZE ABANDI MURI ETAPE YA YA4. AMST 5A FORZZABET ITANGA IGIHEMBO CY'UMUKINNYI W'UMUNYARWANDA MWIZA KURI BURI ETAPE MURI TOUR DU RWANDA KUVA MU 2022. https://forzza.com wwwth updat f THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: TEAM ERITREA MoMo AI KARONGI RUBAVU AKLILU AREFAYNE STAGE UMUNYAFURIKA MUTO MWIZA www.theupdate.co.rw HEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THEUPDATE THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: TEAM RWANDA YO INGUFUGIN RWA ”×ra KARONGI RUBAVU MASENGESHO VAINQUEUR STAGE UMUNYARWANDA MUTO WAHIZE ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: GROUPAMA FDJ BOR KARONGI RUBAVU BRIEUC ROLLAND STAGE UMUKINNYI WAHATANYE KURUSHA ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 5 people and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR 1min LGIE HRCA IGIHUGU: BELGIUM KARONGI RUBAVU BINGOAL STAGE IKIPE YAHIZE IZINDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *