The Ben na Pamela bazirikanye abatazabasha kugera ahazabera Ubukwe bwabo

Mugisha Benjamin uzwi mu ruhando rwa Muzika nka The Ben na Uwicyeza Pamella, barimbanyije imyiteguro y’Ubukwe.

Muri uku kwitegura, bazirikanye abatazabasha kugera aho buzabera, babashyiriraho uburyo bwo kuzabukurikiranira kuri Murandasi.

Gusa, abazashaka kubukurikirana basabwe kuzishyura Amafaranga 700 gusa y’u Rwanda.

Aba bombi bifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya muri Mariko 10:8 hagira hati “Bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe.”

The Ben na Pamella bahanye isezerano ryo kubana imbere y’amategeko mu 2022, ariko batarabihamya imbere y’Imana, inshuti n’imiryango.

Ku wa 15 Ukuboza hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 uko kwezi , hazabaho undi wo gusezerana kubana akaramata mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

  • Inkuru y’urukundo rwa The Ben na Pamela

The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye gushinga.

Uyu muhanzi avuga ko kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”

Uwicyeza ubwo yahuraga na The Ben mu 2019 yari yagiye muri Kenya yitabiriye irushanwa rya Miss Zuri Africa Queen yanabonyemo ikamba ry’igisonga cya mbere.

Yavuze ko nyuma yo guhura na The Ben muri icyo gihugu ari mu mwiherero w’irushanwa, byamwanze mu nda bikarangira awutorotse n’ubwo bitari byoroshye.

Ati “Hari ku wa Gatatu imvura igwa cyane, gusa twese nta wakuraga ijisho ku wundi. Amaso ntajya abeshya. Ijwi rye, gusetsa[…] ndetse mu by’ukuri yahumuraga neza. The Ben yanjyanye kureba filime bwari ubwa mbere dusohokanye ndetse byatumye mukunda cyane. Ntabwo byari byoroshye kuva mu mwiherero wa Miss Zuri Africa Queen ariko nashatse umwanya wacu.”

Mu 2022 Uwicyeza avuga ko nyuma y’igihe yari amaze akundana na The Ben, bageze aho barashyikirana cyane kugeza ubwo uyu muhanzi amusabye ko yamubera umugore undi ntiyazuyaza.

Ati “N’ubu ibyo bihe ntabwo ndabyiyumvisha. Twajyanye muri Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko nazamubera umugore afashe impeta nziza cyane hagati mu nyanja y’Abahinde, n’ibyishimo byinshi naravuze nti ‘yego’. Naramwongoreye mu matwi ngo ‘mbega igihe cyo kubaho’.’’

Akomeza avuga muri uwo mwaka wa 2022 bitarangiriye aho, kuko ari bwo basezeranye imbere y’amategeko, umunsi Pamella afata nk’uw’ibyishimo bidasanzwe.

Aba bombi bavuga ko ari iby’agaciro gusangiza inkuru ishimishije abakunzi babo y’uko bagiye kurushinga.

Bati:“Ibyishimo mu mitima yacu ni byinshi cyane ndetse sitwe tuzabona dutangiranye uru rugendo turi kumwe. Urukundo rwanyu no kudushyigikira bivuze byinshi kuri twe, ndetse turabishimira kuba tubafite ku ruhande rwacu mu gihe turi gutangira urugendo rushya mu buzima bwacu.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *