Kayonza: Baravugwaho gutaburura Inka zapfuye bakazirya

Hari abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, bemera ko barya Inyama z’Inka zidapimye kandi zipfishije ziba zavuye muri za Famu.

Bavuga ko bazigura ku giciro gito, mu gihe hari n’abasaba ko bahabwa Ibagiro ryemewe kugira ngo riborohereze kubona izo nyama.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko kubona Inyama zo kurya bikunze kuborohera kuko zigura make, ariko bakagira impungege ko barya inyama zipfushije ziza kuri moto zivuye muri za Famu.

Uretse ibi kandi, hari n’abavuga ko bataburura Inka zatabwe nyuma yo kwipfusa bakazirya.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radio 10, bagize bati:“Ikiro k’Inyama tukigura Ibihumbi 2000, iyo zahenze zigura 2500. Kandi ntabo turumva bapfuye kubera izi Nyama. Abantu baririra ntakibazo”.

Bunzemo bati:“Hari bamwe mu bantu bumva nabi, ugasanga baravuga ngo izi nyama ntabwo zemewe bakazitaba, ejo bundi wajya kuzireba aho bazitabye ugasanga ntazihari “

Icyo abaturage basaba abayobozi ni uko bahabwa Ibagiro rigezweho ndetse hagakorwa umukwabu wabakunze kuzitwara mu Ijoro kuri za Moto.

Kuri iyi ngingo y’Ibagiro, bagize bati:”Hakwiriye kujyaho Ibagiro ndetse na Veterineri, tukamenya ngo tugiye kugura Inyama nziza kandi zifite Ubuziranenge”.

Agaruka kuri iyi ngingo, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benoit, yavuze ko abagurisha izo Nyama ari ababikora mu buryo butemewe kandi ko bakomeje kubahiga, ndetse aboneraho kugira inama abaturage ko bazinukwa kurya Amatungo yipfishije, ahubwo bakagura Inyama mu ahemewe.

Yasoje avuga ko batazihanganira uwo ariwe wese ukwirakwiza Inyama z’Amatungo yipfishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *