Tennis: Rurangiranwa “Yannick Noah” yitabiriye Irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Umufaransa ufite Inkomoko muri Kameroni, Yannick Noah yageze mu Rwanda aho yaje gukurikirana Irushanwa rya ATP Challenge 50 Tour nk’umwe mu bashyitsi b’Abanyacyubahiro.

Uretse gukina Tennis aho yamamaye nyuma yo kwegukana Irushanwa rya Roland-Garros mu 1983, Noah azwi nka rurangiranwa mu ruhande rwa Muzika y’Isi, by’umwihariko binyuze mu Ndirimbo yise Les Lionnes.

Uyu Munyabigwi yageze i Kigali mu Gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024.

Ku myaka 63, Noah ni umwe bakinnyi b’Intyoza Ubufaransa bwagize.

Yegukanye rimwe mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibizwi nka (Grand Slam), iri ni Roland Garros yatwaye mu 1983 nk’uko twabigarutsheo haruguru, iri anarisubiramu 1984 ku rwego rw’abakina ari babiri.

Noah yarabiciye biracika kandi nk’Umuhanzi, binyuze mu Ndirimbo nka “Les Lionnes na Mon El Dorado” n’izindi zitandukanye.

Iri rushanwa rya ATP Challenge 50 Tour yitabiriye, rihuza abakinnyi b’Ibihangange, ryatangiye tariki 26/02/2024 rikazageza tariki ya 10/03/2024.

Ni rimwe mu marushanwa akomeye ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF).

Ni ku nshuro ya mbere rikiniwe ku Mugabane w’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Riri gukinirwa ku Bibuga bya IPRC-Kigali.

Ryitabiriwe n’abakinnyi 60. Biteganyijwe ko uzaryegukana ashobora kuzajya ku rutonde rw’abakinnyi 100 bambere beza ku Isi.

Ibi bikaba bizamuhesha gukina Amarushanwa ya ATP Tour na Grand Slam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *