Rusizi: Abakorera ubwikorezi mu Kivu basabwe kwirinda Akajagari

Abakora ubwikorezi bwo mu mazi batwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi, baravuga ko itegeko rishya rigenga ubwikorezi mu mazi nyabagendwa rije gukuraho akajagari kagaragaraga muri uyu murimo, kuko buri wese yakoraga uko yishakiye ibyatumaga hari abakora amakosa yakwangiza umwuga wabo.

Iri tegeko rishya rigenga ubwikorezi bw’aba ubw’ibintu cyangwa abantu mu mazi nyabagendwa, riteganya ko ubwato bukora iyi mirimo bugomba kuba bufite ibyangombwa bigaragaza ko bwujuje ubuzirange  n’ibindi.
Abakora iyi mirimo ku ruhande rw’Akerere ka Rusizi baragaruka ku kajagari kawugaragaragamo bitewe no kutagira amategeko awugenga.

Mu bindi biri muri iri tegeko, harimo ko abatwara aya mato yaba amanini n’amato bagomba kugira impushya zibibemerera ndetse agashyirwamo n’ibyuma by’ikoranabuhanga rya GPS.

Ibi kimwe n’ibindi bigize iri tegeko, bavuga ko bije kubafasha kunoza aka kazi kabo.

Aka kazi gakorerwa mu kiyaga cya Kivu, ni agatuma habaho urujya n’uruza hagati y’ibihugu bituranyi by’ u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi usibye guhamya ko iri tegeko ari ingirakamaro, bunasaba abakora ubu bwikorezi kuba maso ku byo bambutsa n’abao bambutsa mu rwego rwo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu, nk’uko byatangajwe na Dr Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’aka Karere.

Ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi, burakorwa na cooperative COTRAMAKI irimo abanyamuryango 30 bakoresha ibyombo n’amato 58 atwara ibicuruzwa andi agatwara abantu mu ngendo zaba izihuza uturere ndetse n’izambukiranya umupaka ziva cyangwa zijya muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *