Rusizi: Barishimira ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe rwacaniwe

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bishimiye ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe rwashyizweho Amatara ahagije.

Ni nyuma y’uko abarurinda batangaje ko bagorwa no kurucungira Umutekano by’umwihariko mu masaha y’Ijoro.

Kuri ubu, barishimira ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’Itangazamakuru, rwashyizweho Amatara ahagije kandi manini atuma rwitamurura.

Aba bshinzwe kurinda Umutekano w’uru Rwibutso, bari batangarije Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko babangamirwa no gucunga Umutekano ahantu hatabona.

Ibi babigarutseho mu Kuboza k’Umwaka ushize w’i 2023. Ni nyuma y’uko igice kinini cy’uru Rwibutso cyari mu kizima.

Aba bacunga uru Rwibutso, bagaragaje ko hari uwabaca mu rihumye akarwangiza, yewe akaba yanakwiba Ibendera ry’Igihugu rihari.

Nyuma y’izi mpungenge, Akarere kihutiye kuhashyira Amatara 9 mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Kuri ubu, barishimira ko impungenge bari bafite zasubijwe.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet, yavuze ko Urwibutso rwa Kamembe ari urw’Akarere, bityo ko kurwitaho biri mu nshingano zabo, bityo ko mu gihe bamenyeshejwe ko hari ikibazo bagomba kwihutira kugikemura.

Ati:“Kuri ubu, Urwibutso ruracaniye kandi neza. Ntabwo ari ngombwa kongeramo Amatara kuko arimo arahagije. Turasaba ko mu gihe abarurinda cyangwa abafitemo ababo bahashyinguye babonye ibitagenda, bakwiye kujya bihutira kutumenyesha kugira ngo tubikemure byihuse”.

Urwibutso rwa Kamembe rushyinguyemo Imibiri 1010 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amafoto

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet (Ifoto/Ububiko)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *