Arabiya Sawudite: Cristiano Ronaldo yahanishijwe gusiba Umukino

Shampiyona y’Arabiya Sawudite yahanishije rutahizamu wa Al Nassr n’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro gusiba Umukino umwe.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi akoreye mu ruhame ibyafashwe nk’Ibiterasoni.

Ibi byiswe Ibiterasoni, Ronaldo yabikoze ubwo abafana b’ikipe mukeba baririmbaga ufatwa nka mukeba we w’ibihe byose muri Ruhago, Umunya-Argentine, Lionel Messi, nawe mu kutabyishimira akora ikimenyetso gifatwa nk’igitutsi.

Ronaldo yakoze iki kimenyetso mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 21, ikipe ye yatsinzwemo na Al shababu ibitego 3-2, bityo mu gahinda, abafana baramwibasira.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, abafana bari batangiye kuririmba izina Lionel Messi, nk’umwe mu bihangange bihanganye na Cristiano ku isi.

Amaze gutsinda igitego cya mbere, Ronaldo yakishimiye akoresheje ikimenyetso kitemewe muri iki gihugu, abikora mu rwego rwo gusubiza abafana ba Messi.

Uretse guhanishwa gusiba Umukino, Ronaldo yanahanishijwe gutanga Amande y’Amadorali y’Amerika 2,666.

Uyu mukino yasibijwe urakinwa kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024, ukaba uza guhuza Al Nassr iribwakire  Al Hazem

Al Nassr ya Cristiano, iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 52. Irushwa na Al Hilal iyoboye Shampiyona amanota 7.

Al Nassr kandi yamaze gukatisha itike ya 1/4 cya Champions League yo muri Aziya.

Yatomboye kuzacakirana na Al Ain yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *