Rwanda: RDF na RNP mu bufatanye bugamiije gufasha Abaturage kugana Inzira y’Iterambere

Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP), bafatanyije n’izindi nzego, bari mu myiteguro yo gutangira ibikorwa byo gufasha abaturage kuzamura imibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa bizakorwa mu rwego rwo kwishimira Imyaka 30 Igihugu kibohowe.

Biteganyije ko ibi bikorwa bizamara Amezi atatu, bikaba bitangirana n’uyu wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024.

Bifie Insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo kwibohora ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu, inzego z’Umutekano n’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”.

Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, biteganywa n’amategeko agenga izi nzego zombi.

Ibi bikorwa bazakora, biteganyijwe ko bizibanda mu byiciro binyuranye, bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Bizibanda by’umwihariko ku Buvuzi, kubungabunga Ibidukikije, kubungabunga Ibikorwaremezo, kubakira Abatishoboye n’Ubworozi muri rusange.

Izi nzego zombi zishimira ubufatanye bw’abaturage mu kubungabunga Umutekano n’uburyo badahwema kugaragaza ubwitange no n’umurava mu iterambere ry’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *