Pogba wahagaritswe Imyaka 4 adaconga Ruhago yazize iki?

Nyuma y’igihe ategereje urwo azakatirwa, Umufaransa Paul Labile Pogba yahagritswe Imyaka 4 adakina Umupira w’Amaguru.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024, nibwo Urukiko rwa Ruhago mu Butaliyani rwamenyesheje uyu mukinnyi wegukanye Igikombe cy’Isi cyo mu 2018, ko ahagaritswe Imyaka 4 adakina Ruhago nyuma yo guhamya n’Icyaha cyo gukoresha Imiti yongera imbaraga.

Pogba yakunze kunugwanugwa nk’ukoresha iyi Miti, byaje guhumira ku mirari ubwo yatoranywaga mu bakinnyi bafatiwe Ibipimo by’Imiti yongera imbaraga, nyuma y’Umukino wa Shampiyona Juventus akinira yatsinzemo Udinese ibitego 3-0

Ikigo k’Igihugu cy’Ubutaliyani gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (NADO) nicyo cyatanze ibimenyetso bihamya Pogba iki cyaha.

Nyuma yo gusanga Pogba yarakoresheje Ibiterambaraga, NADO yabanje kumuhagarika by’agateganyo igendeye kuri ibi bipimo byafsahwe tariki ya 20 Kanama Umwaka ushize.

Umuti nyongerambaraga Pogba yifashishije, ni Umusemburo uzwi nka Testosterone.

Ni Umusemburo ugirwa n’abagabo, ariko ukaba ushobora kongerwa hifashishijwe imiti, ku kigero nyiri ukuwongeresha abona ko bikenewe.

Bikunze gukorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo bibongerere imbaraga.

Uretse kuba Pogba yahanishijwe guhagarikwa Imyaka 4, bishobora no kumuviramo kwirukanwa burundu mu mupira w’amaguru.

Muri  Nyakanga 2022, ubwo Pogba yasozaga amasezerano yari afitanye na Manchester United, yasubiye muri Juventus yari yavuyemo.

Yayisinye amasezerano y’Imyaka 4, gusa imvune zikabije yagize zamubujije gutanga umusaruro nk’uko byari byitezwe.

Mu Mwaka w’i 2022, Pogba yakinnye imikino 51, mbere y’uko ahagarikwa.

Abahagarariye Pogba mu mategeko, batangaje ko batangiye ubujurire mu Rukiko rwa FIFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *