Tanzaniya: Harmonize yishongoye ku Bahanzi bo muri EAC

Umutanzaniya Rajab Abdul Kahali wamenyekanye muri muzika nka Harmonize, yishingoye ku bahanzi bagenzi be bo muri Afurika y’i Burasirazuba, aho yavuze ko Umuhanzi udafite imodoka yo mu Bwoko bwa Ranger Rover adakwiye kwigereranya nawe.

Harmonize w’imyaka 33 y’amavuko, ahamya ko umuhanzi wo muri Afurika y’i Burasirazuba udatunze imodoka ya Ranger Rover adakwiye kumuvugisha.

Abinyujije kuri stories ye ya Instagram, avuga ko imodoka ya Ranger Rover ariyo modoka umwana we agendamo, bityo ko niba uri umuhanzi ukaba utayitunze ngo nta nubwo uri kurwego rumwe n’umwana we.

Uyu muhanzi yagize ati:

Niba uri umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukaba udatunze Range Rover, ntumvugeho.

Akomeza agira ati: “Wibuke, Range Rover ni imodoka y’umwana wanjye. Ibyo bivuze ko utigeze ugera ku rwego rw’umwana wanjye……..”

Harmonize ni umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo mu muziki nyuma yo gutandukana na WCB ya Diamond Platnumz ya mufashaga yatangiye kwikorana abicishije muri komanyi ye yise Konde Gang Worldwide, kuri ubu ni umwe mu batunze agatubutse muri Tanzania.

Ubutumwa Harmonize yangujije kuri Stories ya Instagram

 

Harmonize n’umwana we, yavuze ko agenda mu Modoka yo mu Bwoko bwa Ranger Rover

 

Uyu Muhanzi ni umwe mu bafite agatubutse mu ruganda rwa Muzika mu gihugu cya Tanzaniya.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *