Abakinnyi ba Rwamagana FC bahagaritse gukora Imyitozo mu gihe badakemuriwe Ibibazo bafite birimo Imishahara na Rekiritoma

Abakinnyi b’ikipe ya Rwamagana FC ibarizwa mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, batangaje ko bahagaritse gukora imyitozo no gukina imikino ya Shampiyona kugeza igihe ubuyobozi bwabo bubakemuriye ibibazo bafitanye birimo kutabahemba ndetse no kubaha Rekiritoma (Amafaranga agurwa abakinnyi).

Ibi babitangaje binyuze mu Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe, THEUPDATE twabashije kubonera kopi.

Muri iyi baruwa ndende yasinyweho n’abakinnyi ba Rwamagana FC, banditse basaba ubuyobozi ko niba butabishyuye amafaranga y’imishahara y’Ukwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatatu batazongera kugaragara mu mirimo y’iyo kipe.

Rwamagana FC ni iya 12 n’amanota 26 ku rutonde rwagateganyo rwa Shampiyona, mu gihe Shampiyona ibura imikino itarenze 5 gusa ikarangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *