Kwibuka29: Antonio Guterres yanenze Ubugwari bwaranze Umuryango w’abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN, Antonio Guterres, yifatanyije n’u Rwanda kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ko amateka atazibagirana, abatuye Isi bagaharanira ko itazongeda kubaho ukundi.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres
Mu butumwa bwe, Guterres yagize ati “Kuri uyu munsi tuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku nshuro ya 29, turunamira abarenga miliyoni barimo abana, abagore, abagabo bishwe mu minsi 100.”

Yakomeje agira ati “Turaha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Turashima ukwigira kw’abarokotse Jenoside.Guterres ashima uburyo Abanyarwanda biyubatse mu gukira ibikomere ndetse n’ubwiyunge.

Ati “Turazirikana kandi urugendo rw’Abanyarwanda mu gucyira ibikomere n’isanamitima, ubwiyunge.”

Yavuze ko nubwo bibuka, umuryango mpuzamahanga ufite ipfunwe (kuko utahagaritse Jenoside).

Yashimangiye ko buri kiragano kidashobora kwibagirwa ibyabaye ko kizahora kibyibuka.

Guterres yasabye ko imvugo z’urwango n’izindi  ngengabitekerezo zihembera Jenoside zarwanywa.

Ati “Kwirinda Jenoside, ibyaha bihutaza ikiremwamuntu, iby’intambara n’ibindi bihutaza amategeko mpuzamahanga bigomba kugirwa inshingano.”

Akomeza ati “Ni inshingano zacu kuri buri munyamuryango wa Loni. Reka twese duhagarare. Mureke tube maso kandi twitegure kubishyira mu bikorwa.”

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023 nibwo icyumweru cy’icyunamo kizatangira, ubwo u Rwanda rwunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka “Twibuke Twiyubaka”.

Umunyamabanga mukuru wa UN/ONU, Antonio Guterres.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *