Tanzaniya: Abashatse guhitana Intumwa ya Papa bakatiwe urwo gupfa

Abahamijwe kugira uruhare mu Gitero cyahitanye abantu batatu bari mu Muhango wo gutaha Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yozefu urugero rw’Abakozi, bakatiwe urwo gupfa.

Iki gitero cyagabwe mu Mujyi wa Arusha tariki ya 05 Gicurasi mu Myaka 10 ishize.

Nyuma yo guhamwa n’iki cyaha, Urukiko rwari rwabanje kubakatira igihano cya Burundu.

Urukiko rukuru i Arusha, rwatangaje ko nyuma y’iperereza ryimbitse rwahamije Abagabo 6 Ibyaha birimo Iterabwoba, rukabakatira Igihano cy’Urupfu.

Rwavuze ko iki Gitero cyari kigamije guhitana Intumwa ya Papa Francisco wari muri uyu Muhango.

Rugikubita, Iperereza ryasize Abagabo 9 batawe muri yombi, bakurikiranyweho Ibyaha by’Iterabwoba n’Ubwicanyi, nyuma batatu muri bo baza kugirwa abere.

Nyuma y’Imyaka 10, tariki ya 14 Ukuboza 2023, Urukiko rwatangaje ko 6 basigaye rwabahamije ibi Byaha bari bakurikiranyweho rukabakatira Igihano cy’Urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *