Umuvugizi w’Ingabo za Israel yahamije ko guhashya Hamas aribwo bigitangira mu gihe bikomeje kugarika Ingogo

Umuvugizi w’Ingabo za Israel, yatangaje ko Urugamba Ingabo z’Igihugu cye zihaganyemo n’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine ntaho ruragera, mu gihe abatari bacye bakomeje kuhatikirira.

Kuri uyu wa Gatanu, ubwo Israel yatangazaga ko Intambara iri kurwana n’Umutwe wa Hamas igifite igihe kirekire, yahise igaba ibitero bikomeye muri Gaza.

Daniel Hagari, uvugira Igisirikare cya Israel, yatangaje ko Ingabo avugira ziri gushyira imbaraga muri uru Rugambwa mu Mijyi ibiri yo muri Gaza.

Ati:“Mu minsi iri imbere hazabaho Urugamba rudasanzwe kurusha izabanje”.

N’ubwo ibintu bimeze bitya, Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igenzurwa na Hamas, yatangaje ko iyi Ntambara imaze guhitana Abaturage 18, 700. Benshi muri bo bakaba ari abana n’abagore.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru, hasohotse irindi tangazo rivuga ko hongeye kwica Abaturage benshi.

Iki gitero cyabahitanye, cyibasiye abo mu Gace ka Khan Yunis gaherereye mu Majyepfo ya Gaza.

Mu gihe abandi bariciwe mu Gace ka Nuseirat gaherereye mu Murwa rwagati wa Gaza. Ibi Bitero byombi byagabwe hifashishijwe Indege.

Abaturage bari birunze mu Mujyi wa Rafah ku Mugoroba wo ku wa Kane, uyu Mujyi ukaba uherereye mu Majyepfo ya Gaza mu gace Gahana Urubibi na Misiri.

Ni abaturage bari mu kaga gakomeye nyuma y’aho barokotse Ibitero bakomeje kugabwaho na Israel.

Bamwe muri bo, bavuga ko mu gace batuyemo barashweho Misile nyamara nta bikorwa bazi cyangwa bakoraga bifite aho bihuriye n’Igisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *