Stromae yasubitse Ibitaramo 14 ku mpamvu z’Ubuzima

Umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda, Paul van Haver wamamaye nka Stromae muri muzika, yatangaje ko yahagaritse gahunda y’Ibitaramo yateganyaga gukorera i Burayi, kubera uburwayi butamworoheye.

Uyu muririmbyi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yatangaje ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yabaye ahagaritse gukora Ibitaramo kugeza mu mpera za Gicurasi 2023.

Stromae wamamaye abikesheje Indirimbo nka Papaoutai yasohotse mu 2013 na Alors on Danse yo mu 2010, yari yitezwe gukorera ibitaramo mu Mijyi icyenda y’i Burayi.

Mu butumwa yashyize hanze yagize ati:“Nasanze uko ubuzima bwanjye bumeze ubu butanyemerera guhura n’abantu muri iki gihe. Nkikijwe n’umuryango wanjye, ngomba gufata igihe cyo gukira kugira ngo nsubukure, igihe nzabishoborera, igice gisigaye cy’ibitaramo”.

Yateganyaga kuzenguruka mu Burayi akora ibitaramo ku ndirimbo zo kuri alubumu ye Multitude kugeza mu mpera ya Gicurasi.

Ibi bitaramo yagombaga kubikorera mu Mijyi nka Amsterdam, London, Rome, Lyon na Berlin.

Stromae aracyafite amatariki kuri iyo gahunda ye y’ibitaramo ya nyuma ya Gicurasi, harimo n’umujyi atuyemo wa Buruseli, Lille na Paris.

Bivugwa ko yaba afite umunaniro ukabije (Stress), ndese biteganyijwe ko azagaruka ku rubyiniro muri Kamena mu 2023.

Mu mpera ya 2015, yigeze kugira ibibazo byo mu Mutwe byaturutse ku Munaniro ukabije yakuye mu bitaramo bizenguruka Isi, ubwo yamurikaga Album ye ya kabiri yise Racine Carrée.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *