Niyonizera Judith wamenyekanye mu nkuru y’Urukundo n’Umuhanzi Safi, yatangaje ko agiye kugura Indege

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’Umuhanzi Safi Madiba, yatangaje ko abamuciye intege baruhijwe n’ubusa, kuko ubu ikintu asigaje kugura ari Indege kuko ibindi byose Umuntu yakwifuza mu Isi yabitunze.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, ku muyoboro wa YouTube, yahanyujije ikiganiro cyagarutse ku buzima bwe n’inzira yanyuzemo kugeza ubu.

Uyu umugore wanyuze mu buzima butoroshye nyuma yo gutangirira ku kazi kamuhembaga Ibihumbi 20 Frw, nyuma akaza gukorera Ibihumbi 100 Frw, yaje gufungura Kompanyi ye biranamuhira aza kugira amahirwe abona Visa ajya gutura muri Canada.

Judith ageze muri Canada yakoze akazi kenshi ndetse yiyima umwanya wo kuryoshya, amafaranga yose akoreye arayabika ari na cyo cyamufashije kugera aho ageze n’amafaranga afite uyu munsi.

Akiri mu Rwanda, yagiye ashugurika muri byinshi harimo no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka akiri muto aho ari yagiye acibwa intege bamubwira ko ashatse yabireka kuko nta mafaranga yabona yo kugura imodoka.

Avuga ko byamuteye gukora cyane ndetse ubu akaba afite inzozi zo kuzagura indege kuko ibindi yabitunze.

Ati “Narayikoreraga bakandeba igihagararo n’ibyo nakoze bakampagarika ntabirangije, bakansuzugura bakavuga ngo se ubundi imodoka uzayikura he? None ubu icyo nsigaje kugura ni indege.”

Akomeza agira ati: “Reka mbwire abantu banciye intege ko icyo nsigaje kugura ari indege, kuko igare nararitunze, moto narayitunze ntunga n’imodoka, none se ubwo ikindi gikurikiyeho ni iki? Cyane rwose mfite inzozi zo kugura indege.”

Uretse kuba yarabaye Umugore w’Umuhanzi Safi Madiba, Niyonizera Judith ni Umukinnyi wa Film, rwiyemezamirimo ndetse akaba afasha Abahanzi Nyarwanda binyuze muri Kompanyi ye yise Judy Entertainment.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *