Kwibuka29: Menya bamwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bwa benshi, inzirakarengana zazize uko zavutse, mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

Mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abari abahanzi nyarwanda ari nabo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Biragoye kurondora amazina y’abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n’aho bakoreraga ubuhanzi bwabo.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, THEUPDATE yabakusanyirije bamwe mu bahanzi biyiguyemo.

  • Karemera Rodrigue

Karemera Rodrigue yari umwe mu bahanzi bakomeye mu umuziki baririmbaga ku giti cyabo.

Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.

  • Sebanani André

Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa.

Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.

  • Rugamba Sipiriyani

Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’amasimbi n’amakombe.

Bivugwa ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.

  • Bizimana Loti

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu.

Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n’ubundi.

  • Emmanuel Sekimonyo

Emmanuel Sekimonyo yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’.

  • Bizimungu Dieudonné

Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.

  • Murebwayire Mimir

Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’ n’izindi

  • Uwimbabazi Agnes

Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.

  • Gatete Sadi

Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.

  • Rugerinyange Eugène

Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli.

Umuziki w’abahanzi, burya ni kimwe mu bintu abantu bibukira ku bandi cyane, kuko ahanini usanga imiziki yabo iba yarafashe inkuta z’imitima yabo bitewe n’ubutumwa bwiza batangaga muri Sosiyeti.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n’umuziki rufite ubu bazwi muri afurika no kw’isi yose.

Rugamba Sipiriyani yari Azwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’Amasimbi n’Amakombe.

 

Bizimana Loti yari azwi mu ndirimbo nka ‘Nsigaye ndi Umuzungu’ na ‘Nta Munoza’

 

Karemera Rodrigue azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi..

 

Bizimungu n’umugore we Uwimbabazi Agnes bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bamenyekanye mu Ndirimbo nka Inzovu y’Imirindi n’izindi…

 

Emmanuel Sekimonyo yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’Umunyarwanda’

 

Sebanani Andereya yari Umucuranzi n’umuririmbyi rurangiranwa muri Orchestre Impala de Kigali, akaba yari n’Umukozi wa ORINFOR ubu yabaye RBA.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *