Ubuvuzi bwo gusimbuza Impyiko bugiye gutangira gukorerwa mu Rwanda aho kugana i Mahanga

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu kwezi kumwe cyangwa abiri mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda, hazatangira ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko, ubusanzwe bwakorerwaga mu bihugu by’amahanga nk’u Buhinde.

Ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bukunze gutwara akayabo abifuza izo serivisi, aho umuntu nibura ayibona yishyuye ibihumbi 15$, utabariyemo itike y’indege ndetse n’ibizatunga umurwayi, uwagiye kumuha impyiko n’abarwaza babo.

Ibi bisobanuye ko kuba ubu buvuzi nibutangira gutangirwa mu Rwanda bizaruhura benshi barimo n’abo mu bihugu by’ibituranyi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangarije mu Kiganiro Zinduka cya Radio-10 ko ‘bateganya ko bizatangira gukorerwa hano mu gihe byose bigenze neza nko mu kwezi kumwe cyangwa abiri’.

Dr Nsanzimana yavuze ko imwe mu nzira iganisha kuri ubu buvuzi ari ugushyiraho itegeko ryerekeye guhana ingingo.

Ati “Dufite n’abarwayi bagera kuri batanu bateguwe bazaherwaho…ibyo bizatangira gukorerwa aha ku buryo na ba bantu byasabaga kuyungurura impyiko bategereje, bazajya babikorera aha ngaha basimburizwe impyiko”.

Mu bundi buvuzi, Abanyarwanda bajyaga gusaba mu mahanga harimo ubwo kubaga umutima, uyu munsi biri gukorerwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Dr Nsanzimana ati ”Birasubiza cya kibazo cy’abo twoherezaga hanze kuko nko mu bantu 100 twohereza, 80 baba bajyanywe n’ibintu bitatu; ibibazo byo kubagwa umutima, impyiko na kanseri”.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ishishikajwe no kongera imbaraga mu buvuzi bwa kanseri. Mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe hari ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri cyiyongera ku Bitaro bya Butaro biri mu Karere ka Burera.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari serivisi yo gusuzuma kanseri yajyaga gusabwa mu mahanga ariko mu minsi mike na yo izaba itangirwa mu gihugu.

Ati “Hari agace gato kakorerwaga hanze kitwa ‘PET Scan’, na yo twifuza ko yaza hano mu Rwanda mu gihe gito gishoboka, turi kubikoraho mu buryo budasanzwe. Ni icyo cyonyine cyaburaga”.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin, aherutse kubwira IGIHE ko kugeza ubu ibi bitaro bigeze kure imyiteguro.

Bimwe mu byamaze kurangira ni nko gutegura ahantu iki gikorwa cyo gusimbuza impyiko kizajya kibera ndetse no kubona imiti uwatanze impyiko n’uwayihawe bakenera.

Ati “Serivisi yo gusimbura impyiko turimo kuyishyiramo imbaraga atari nka Faisal gusa ahubwo dushimira n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu na Minisiteri y’Ubuzima kuko nabo badufasha cyane.”

“Iyo utanga impyiko hari uyitanga hakaba n’uyakira bivuze ngo hari aho bigomba gukorerwa ariko naho twarahateguye, aho uyakira n’uwayitanze bazajya nyuma y’icyo gikorwa naho ubu harateguwe. Ibijyanye n’imiti bagomba gufata kugira ngo ya mpyiko bamushyizemo ikomeze gukora imyinshi ubu twarayibonye.”

Yakomeje avuga ko na laboratwari zizajya zifashishwa mu gupima niba ushaka gutanga impyiko n’uyishaka zamaze kuboneka ariko aho bizajya biba ngombwa ibi bizamini bishobora no kuzajya byoherezwa mu mahanga.

Dr Sendegeya yavuze ko ku ikubitiro iyi serivisi yo gusimbuza impyiko izatangira ikorwa n’abaganga b’abanyamahanga ariko bazagenda bigisha abo mu Rwanda ku buryo bamwe batangiye n’amahugurwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *