Burera: Imvura idasanzwe yahitanye Abantu 2 baburiwe iregenero, isiga abaturage iheruheru

Ku mugoroba wo kuri uyu mbere hagati ya Saa Kumi n’Imwe na saa Kumi n’Ebyiri, mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinyababa haguye Imvura nyinshi yahitanye abantu babiri baburiwe irengero, mu gihe ibikorwa bitangira ingano by’abaturage byahatikiriye.

Iyi mvura idasanzwe ubwo yagwaga yateje kuzura kumugezi wa kabwa uca hagati y’imidugudu ya Musaga na Karambo.

Ubwo uwo mugezi wuzuraga hari umugore wagerageje kuwambuka maze amazi amubera ibamba.

Umugabo umwe mubabibonye yagerageje kurohora uyu mugore, amazi abarusha ngufu bombi Umugezi urabatwara.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyababa Jean Damascene Niringiyimana yatangarije THEUPDATE ko ibikorwa birimo Amazu y’Ubucuruzi n’ay’abaturage hamwe na hamwe byahatikiriye.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bagishakisha aba bantu babiri batwawe n’Umugezi, ariko nta bundi butabazi ubwo aribwo bwose bwari bwabageraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *