Starlink yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda

Ikigo cy’Umunyemari Elon Musk kizobereye mu gutanga internet ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, Starlink cyatangije ibikorwa byacyo mu Rwanda, aho ku ikubitiro umuntu uzajya ukenera serivisi zacyo azajya azishyura ibihumbi bisaga 600Frw.

Nk’uko byatangajwe na IGIHE, Umuhango wo gutangiza ikoreshwa ry’iyi internet wabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare mu 2023. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda, Francis Ngabo ndetse n’abahagarariye Starlink.

Iyi internet ya Starlink izaba ikoresha ikoranabuhanga rya satellite yitezweho kuzaba yihuta cyane kandi ihendutse ku buryo izafasha u Rwanda kugeza internet mu bice byari bisanzwe bigoye ko ibonekamo.

Mu gutanga iyi internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3,500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure, ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

Mu kugeza iyi internet ku Banyarwanda, Starlink izajya yishyuza igiciro cy’ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi ndetse n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutanga iyi internet, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nacyo.

Biteganyijwe ko igiciro cy’ifatabuguzi kizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 48, mu gihe ikiguzi cy’ibikoresho ari ibihumbi 572Frw. Igiteranyo cy’ikiguzi cyose ni ibihumbi 620Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *