Rwanda: Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko igiye gukuba 2 umubare w’abahinga Ibihumyo


image_pdfimage_print

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko igiye gukuba 2 umubare w’abahinzi b’ibihumyo bakagera ku bihumbi 70.

Ibi byatangajwe ubwo iyi minisiteri n’ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda bamurikiraga ibihugu 4 ikoranabuhanga rya Juncao ryo guhinga ibihumyo hifashishijwe ibyatsi.

Bamwe mu bahinzi b’ibihumyo hirya no hino mu gihugu bavuga ko guhinga bifashishije iri koranabuhanga rya JUNCAO byabafashije kongera umusaruro no kwikura mu bukene.

Iri koranabuhanga rya JUNCAO rifasha abahinzi b’ibihumyo kubihinga bifashishije ibyatsi, ryatumye ibihugu bya Tanzaniya, Zimbabwe Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Nigeriya baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’ubu buhinzi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun avuga ko batangije iri koranabuhanga ryo guhinga ibihumyo hifashishijwe ibyatsi mu rwego rwo kongera umusaruro wa byo no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Olivier Kamana avuga ko mu Rwanda umusaruro w’ibihumyo ukiri hasi intego akaba ari ukongera umubare w’ababihinga.

Uretse ubufatanye u Rwanda rusanzwe rufitanye n’u Bushinwa mu buhinzi, harimo kandi kubaka ibikorwaremezo, uburezi ndetse no guteza imbere ubuvuzi n’ibindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *