Sitting Volleyball: Umunsi wa 3 wa Shampiyona wasize hamenyekanye Amakipe yakatishije itike y’Imikino ya nyuma

Spread the love

Tariki ya 11 na 12 Werurwe 2023, Akarere ka Gicumbi ho mu Majyaruguru y’u Rwanda niko kari gatahiwe kwakira imikino ya Shampiyona ya Volleyball y’abantu bafite Ubumuga, izwi nka Sitting Volleyball.

Iyi Shampiyona yari yakomeje ku munsi wayo wa Gatatu (3), wasize Ikipe y’Akarere ka Musanze mu Kiciro cy’abagore n’iy’Akarere ka Gasabo mu Bagabo arizo zegukanye intsinzi y’Umunsi.

Aya makipe yombi yageze kuri ibi nyuma yo guhigika andi bari bahanganye, kuko buri kipe yahuye n’indi hakabarwa iyatsinze imikino myinshi.

Uyu Munsi (Phase), wasize hamenyekanye amakipe Ane (4) mu Bagabo no mu Bagore, azakina Umunsi (Phase) ya nyuma izanatanga Igikombe cya Shampiyona.

Biteganyijwe ko iyi Phase izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi no ku Cyumweu tariki ya 07 Gicurasi 2023.

Amakipe yakatishije itike yo kuzakina Phase ya nyuma:

Abagore

  1. Musanze
  2. Bugesera
  3. Gicumbi
  4. Nyarugenge

Abagabo

  1. Gasabo
  2. Gisagara
  3. Musanze
  4. Rusizi

Biteganyijwe ko ubwo iyi Shampiyona izaba isozwa, ikipe ya mbere izakina n’iya kane mu gihe iya kabiri izahura n’iya gatatu.

Amakipe azaba yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma, ayatsindiwe muri 1/2 ahatanire umwanya wa gatatu.

Twibutse ko Umwaka ushize w’imikino, iki gikombe cyegukanwe n’ikipe y’Akarere ka Gisagara mu Bagabo n’iy’aka Bugesera mu Bagore.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *