Gambiya: Amakipe yahagarariye u Rwanda mu mikino y’abakozi yatahanye Ibikombe i Kigali


image_pdfimage_print

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza abakozi yaberaga mu gihugu cya Gambiya ku murwa mukuru Banjul guhera tariki ya 09 Werurwe 2023, yegukanye igikombe mu mukino w’intoki wa Volleyball.

Iyi kipe y’abagore, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, ubwo yatsindaga Gambia Police Force amaseti 3-0.

Muri iyi mikino kandi, ikipe ya WASAC mu bagabo yegukanye yabaye iya 2 mu bakina ari 3, nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na GAMTEL/GAMCELL yo muri Gambiya.

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya RBC mu bagabo yegukanye umwanya wa 2 nyuma yo gutsindwa na Senegal 2-1 ku mukino wa nyuma.

Muri iyi mikino yateguwe n’Ishyirahamwe ny’Afurika ry’imikino y’abakozi, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe arimo; RRA Women Volleyball Team, WASAC Volleyball Team (men) na RBC Football (men).

Umusaruro amakipe yari ahagarariye u Rwanda akuye muri Gambiya

  • RRA (Abagore) yegukanye ibikombe bibiri muri Volleyball.
  • RBC (Football) yatahanye umwanya wa Kabiri.
  • WASAC (abagabo, Volleyball) yasezerewe itarenze amatsinda.

Biteganyijwe ko aya makipe yari ahagarariye u Rwanda, azagera i Kigali mu gicuku cyo ku wa Kabiri, 00h50′.

Mu Mwaka utaha w’i 2024, Imikino nk’iyi ikaba izakinwa na Congo Brazzaville.

Amafoto

Rwanda Revenue Authority yazamuye Idarapo ry’u Rwanda muri Gambiya

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *