Kigali: Abanyabirori banyuzwe n’Igitaramo cya Bayanni na Symphony Band (Amafoto)

Abimbola Oladokun uzwi ku izina ry’Ubuhanzi rya (Bayanni) uri mu bagezweho mu gihugu cya Nijeriya no muri Afurika by’umwihariko ukunzwe n’urubyiruko mu ndirimbo nka ‘Ta ta ta’ na ‘Body’ yafatanyije na Symphony Band mu gususurutsa Abanyakigali.

Bayanni asanzwe abarizwa muri Marvin Records ya Don Jazz isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye barimo Ayra starr, Rema, Ruger n’abandi…

Aba bahanzi basusurukije abari bitabiriye Igitaramo cyabo cyabereye muri Boogaloo Lounge Bar, Rwandex mu Mujyi wa Kigali mu ijoro rishyira tariki 13 Werurwe 2023.

Symphony Band yageze ku rubyiniro saa yine n’igice bageza ahagana saa munani. Baririmbye ibihangano bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda byo hambere nka “Ingendo y’abeza” n’izindi zo mu Rwanda rwo hambere ndetse baririmba ni zabo bwite zirimo ‘Respect’, ‘Vanilla’, ‘Ide’, n’izindi.

Bayanni wari utegerejwe na benshi ku rubyiniro, yabanjirijwe na DJ Tyga afatanyije na Joxy Parker wari uyoboye iki gitaramo bashyushya abakitabiriye

Yageze ku rubyiniro saa cyenda z’igicuku aririmba indirimbo ebyiri zirimo ‘Ta ta ta’ na ‘Body’ yinjiranye muri muzika yatangiye gukora mu mezi atandatu ashize binyuze muri Mavins Records ya Don Jazzy.

Muri uyu mwaka, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na Marvin Records, Bayanni yahise ashyira hanze imbumbe y’indirimbo Enye yise ‘Bayanni EP’, iyi ikaba iriho Indirimbo nka Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *