Shampiyona y’u Rwanda: Police FC yashyize akadomo ku myaka 11 idatsinda APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, hakomezaga imikino y’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino w’i 2022/23.

Uretse uyu mukino, hari hitezwe imikino y’injyana muntu, irimo iyo guhatanira igikombe cya Shampiyona n’iyo kurwanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Imwe mu mikino yari ihanzwe n’abatari bacye, ni uwahuje APR FC na Police FC wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, n’uwahurije Kiyovu Sports na Gorilla FC i Muhanga.

Iyi mikino yombi yagiye gukinwa aya makipe yari ayoboye Shampiyona, atandukanywa gusa n’ikinyuranyo cy’ibitego.

Abakunzi ba Kiyovu Sports by’umwiahariko ab’i Nyamirambo, amaangamutima yabo yari ku ruhande rwa Police FC bayitezeho kubakorera ibyo bashaka bagatesha APR FC amanota, gusa, ikizere cyari gike kuko uyu mukino wagiye gukinwa Police FC imaze imyaka 11 itazi uko gutsinda APR FC bimera.

Uretse kuba aya makipe yombi ari ay’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, Police FC yaheruka gutsinda APR FC muri Shampiyona mu 2012.

Police FC yagiye gukina uyu mukino ifite amanota 42 yayishyiraga ku mwanya wa gatanu.

Ikindi cyakomezaga uyu mukino, ni uko kugira ngo APR FC itware Shampiyona y’Umwaka w’imikino ushize, byayisabye gutsinza Police FC ku munsi wa nyuma.

Mu gihe Umukino uheruka warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ibi birungo byose by’uyu mukino, byarangiye Police FC ariyo ibyungukiyemo, kuko yawegukanye ku ntsinzi y’ibitego 2-1, byatsinzwe na Mugisha Didier ku munota wa 33′ na Nshuti Dominique Xavio ku munota wa 39 w’umukino, mu gihe igitego rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa 43.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Ishimwe Pierre
Omborenga Fitina
Ishimwe Christian
Rwabuhihi Aime Placide
Nshimiyimana Yunussu
Niyibizi Ramadhan
Ruboneka Bosco
Bizimana Yannick
Mugisha Bonheur
Ishimwe Fiston
Mugisha Gilbert
Umutoza: Ben Moussa
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Kwizera Janvier ‘Rihungu’
Ruhumuliza Patrick
Rurangwa Mossi
Moussa Omar
Rutanga Eric
Mugiraneza Jean Baptiste
Nsabimana Eric ‘Zidane’
Hakizimana Muhadjiri
Mugisha Didier
Iyabivuze Osee
Nshuti Dominique Savio
Umutoza: Mashami Vincent
Nyuma yo gutakaza uyu mukino waje ukurikira ibiganiro byari byahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakinnyi, abakurukirabira hafi iyi kipe baribaza ikigiye gukurikira, mu gihe ikinafite imbere amakipe arimo na AS Kigali.
Bamwe ntabwo batinye gutangaza ko ubuyobozi bushobora guhitamo kwirukana abakinnyi batari bacye nk’uko bwakoze mu mwaka w’imikino 2018/19, ubwo bwaruga igikombe cyatwawe na Rayon Sports FC, bukirukana ababarirwa mu macumi.
Uko indi mikino yagenze
  • Sunrise FC 3-0 Etincelles FC
(Shyaka Claver 10′,Nyamurangwa Moses 36′, Bizimungu Omar [OG] 90′)
  • Kiyovu Sports 2-1 Gorilla FC

(Ndayishimiye Thierry 39′,Bigirimana Abedi 48’||Iradukunda Simeon 14′)

  • MUKURA 3-2 ESPOIR FC
  • MARINE FC 2-1 RUTSIRO FC
  • RWAMAGANA FC 1-1 RAYON SPORTS FC (Umukino wasubitswe bitewe n’imvura ukaba uzakomeza ejo ku Cyumweru).

Nyuma y’uyu munsi, Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 56, irusha atatu Ikipe y’Ingabo yo ifite 53 mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 50.

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *