Nyamagabe: Impanuka y’Ikamyo yahitanye 3

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa Mbili, Impanuka y’ikamyo bivugwa ko yari ifite umuvuduko mwinshi yanarenze umurongo ngenderwaho, yahitanye abasore 3 bari bahekanye ku Igare, nk’uko amakuru THEUPDATE yabonye abyemeza.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Nyamugari.

Iyi Kamyo yari ifite Pulake ya RAF344G yari itwawe na Ayishakiye Thomas w’imyaka 37, yavaga i Nyamagabe yerekeza mu Gasarenda.

Nyuma yo kugongana n’iri Gare, yahitanye abasore 3 barimo; Jyamahoro Egide w’inyaka 17, Dusingizimana Francois w’imyaka 17 na Iyamuremye Jean w’imyaka 18.

Ubwo Police, DASSO n’abayobozi b’inzego z’ibanze bageraga aho yabereye, basanze aba basore bitabye Imana, imirambo yabo ihita ijyanwa ku Bitaro bya Kigeme.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, uwari uyitwaye yari afungiye kuri Station ya Police ya Gasaka, mu gihe Igare n’iyi Modoka byari bikiri ahabereye iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *