Ukwemera: Ubutinganyi bwaciyemo kabiri Amatorero ya Angilikani ku Isi

Inama y’Ihuriro rya Kane ry’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, yasojwe amatorero arigize yemeje ku buryo budasubirwaho ko yitandukanyije n’Itorero rya Angilikani mu Bwongereza, nyuma y’uko ryemeye guha umugisha umubano w’abaryamana bahuje ibitsina.

Amatorero agize GAFCON yiyemeje gufatanya n’Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani muri Amerika y’Amajyepfo (GSFA) bagashyiraho irindi huriro rifite imiyoborere ihamye kandi igendera ku nyigisho za Bibiliya, zitarimo kwemera umubano w’abaryamana bahuje ibitsina.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryakoze inama n’abasenyeri baryo, bemeza kujya baha umugisha abaryamana bahuje ibitsina, bivuze ko ukubana kwabo bagufata nk’ukutanyuranyije n’ijambo ry’Imana.

Ni ibintu bidakozwa andi matorero ya Angilikani ku Isi arimo ayo muri Afurika na Amerika y’Amajyepfo, bakunze kugaragaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ubuyobe kandi bihabanye n’inyigisho za Bibiliya.

Mu nama yari imaze iminsi itanu ihurije hamwe intumwa zisaga igihumbi zo mu matorero ya Angilikani agize GAFCON, bemeje bidasubirwaho ko Musenyeri wa Angilikani mu Bwongereza atakiri umuyobozi w’ihuriro rusange ry’amatorero ya Angilikani ku isi.

Mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatanu bagize bati “Hashize imyaka 25 abakuru mu Itorero rya Angilikani batanga intabaza z’uko hari kubaho gutandukira ijambo ry’Imana. Izi mpuruza zagiye zirengagizwa none aho ikibazo kigeze amazi yarenze inkombe.”

“ Gutandukira gukomeye kwagaragaye muri Gashyantare 2023 ubwo Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryemeraga guha umugisha umubano w’abaryamana bahuje ibitsina. Kuba Imana itemera guha umugisha umubano w’ababana bahuje ibitsina, ni uburyarya n’ubuyobe gukora isengesho nk’iryo mu izina ry’Imana Data, Mwana na Mwuka Wera.”

Aya matorero ya Angilikani yari ateraniye i Kigali, yagaragaje ko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Itorero ryo mu Bwongereza ryatangiraga kuyoborwa na Musenyeri uriho Justin Welby.

Bamushinja we n’abandi basenyeri ba Angilikani mu Bwongereza “gutandukira indahiro n’amasezerano bakoze ubwo bimikwaga, bakiyemeza kurengera ukuri kuri mu byanditswe byera.”

Bati “Uku kunanirwa gushyira ku murongo Itorero byazambijwe na Musenyeri wa Angilikani mu Bwongereza uriho ubu wageze n’aho akoresha imigenzo y’itorero mu guha umugisha abakora ibihabanye n’ibyanditswe byera. Ibi byatumye atakaza agaciro mu Ihuriro y’amatorero ya Angilikani ku isi.”

Ubusanzwe buri torero Angilikani muri buri gihugu ririgenga ariko bakagira ihuriro bahuriramo, ari naryo Musenyeri wa Angilikani mu Bwongereza yafatwaga nk’uyoboye kubw’icyubahiro cy’uko ariho iryo dini ryakomotse.

Abagize GAFCON batangaje ko ubu Musenyeri wa Angilikani y’u Bwongereza atazongera kubabera umuyobozi, ko bagiye kwifatanya n’Ihuriro ry’Amatorero yo muri Amerika y’Amajyepfo nayo atemera ubutinganyi, bagashyiraho Ihuriro rivuguruye kandi rifite amategeko ahamye n’imyemerere ishingiye kuri Bibiliya.

Amatorero agize GAFCON n’agize GSFA bihariye 85% by’amatorero ya Angilikani ku Isi.

Aya matorero nubwo yiyomoye kury’u Bwongereza, bavuze ko umunsi bazihana bagasha kugaruka mu bandi, amarembo akinguye.

Bati “Dutegeje ko bihana ariko mu gihe batarabikora ihuriro ryacu rizakomeza kubamo ibice. Abanze kwihana tubafata nk’abataye inshingano zabo mu miyoborere y’Ihuriro ry’Abangilikani ari nayo mpamvu tuzakomeza gukorana kugira ngo Ihuriro rikomeze kugendera ku nyigisho zishingiye kuri Bibiliya.”

Mu bindi amatorero agize GAFCON yasabwe, ni ukugerageza kwihaza mu bukungu kugira ngo agere ku ntego zayo, kugira ngo binabafashe kwirinda uwaza kubashuka yitwaje amafaranga.

Ihuriro rya Kane ry’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON ryabereye i Kigali guhera tariki 17 kugeza tariki 21 Mata 2023, aho ryahurije hamwe intumwa 1302 zivuye mu bihugu 52 zirimo abasenyeri 315, abandi bihayimana 456 n’abakiristo 531.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *