Huye: Minisitiri Bizimana yibukije Inyito ikwiye gukoreshwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye gukoresha imvugo y’uko abicanyi babahemukiye, ko ahubwo bakwiye gukoresha iy’uko babiciye.

Ibi Yabibwiye imbaga y’abitabiriye umuhango wo  kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, tariki 21 Mata 2023, aboneraho gukosora n’izindi mvugo yumvise zidahwitse  zagiye zifashishwa mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye gukoresha imvugo nkiyo  y’uko abicanyi babahemukiye, kuko guhemuka ari ikintu cyoroshye, ugereranyije n’ibyo abicanyi bakoze babicira ababo.

Yagize Ati “Guhemuka ni ikintu cyoroshye, kwica si uguhemuka. Ni ukuvuga ababiciye. Uvuze ngo uwaguhemukiye wagira ngo ni uwakwambuye amafaranga ijana, amafaranga igihumbi cyangwa miliyoni. Ndakosora ibyo kugira ngo bitwumvishe n’inshingano dufite yo kurinda ubuzima.”

Bizimana avuga kandi ko badakwiye kuvuga ko Abatutsi banyuze mu nzira y’umusaraba, kuko batabihisemo.

Yagize ati “Inzira y’umusaraba Yezu/Yesu yayinyuzemo kubera yuko Imana yari yaramuhaye misiyo yo kuzicwa atyo ngo arokore abantu. Ni ko abapadiri n’abanyamadini batwigisha. Ntabwo Abatutsi bari barahisemo kuyinyuzwamo.”

Ati: Tujye tuvuga inzira ya Jenoside, kuko ni inzira yahiswemo n’abahisemo kubica.

Indi mvugo yakosoye ni iyo kuvuga ngo Abatutsi bapfuye, yagize ati “Abatutsi barishwe. Kwicwa no gupfa ni ibintu bitandukanye.Hapfa uwarwaye malariya, kanseri, diyabete, ariko Abatutsi bo barishwe. Tujye rero dukoresha inyito ziri zo.”

Yaboneyeho no kwibutsa abajya bingingira abakoze Jenoside kubereka aho bajugunye imibiri y’Abatutsi nyuma yo kubica, kuko ngo bibaha imbaraga zo gukomeza kubashinyagurira.

Ati: Hashize imyaka 29 babwirwa bati muvuge aho imibiri iri, ishyingurwe. Benshi ntibarabikora, ariko hari n’ababikoze. Twaje gusanga abo binangiye bibaha imbaraga zo gukomeza gushinyagurira ba bandi banze kubwira aho ababo bari.

Yongeyeho ati “Ntabwo tubuza abantu gutanga amakuru, mujye mubyumva neza. Ahubwo ni ukubabwira ngo mwebwe mwikomeza guheranwa n’agahinda kubera yuko hari abatarababwira ahaherereye imibiri y’abanyu.”

Mu gusoza  yagize ati “Dufite ubuyobozi bwiza, dufite Leta nziza, iduha umwanya wo kubibuka no kubaha icyubahiro igihe cyose, n’ubwo tutazababona. Mukure ikiliyo, byoye gutuma muhungabana, byoye gutuma n’ushaka ko muhungabana, abigeraho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *