Rwanda:“Umusaruro dufite uratanga ikizere k’igabanuka ry’Ibiciro” – Umuyobozi wa BNR

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yijeje abagize Inteko Ishinga Amategeko ko umusaruro w’ubuhinzi w’iki gihembwe, utanga icyizere cyo kuzagabanya izamuka ry’ibiciro ku masoko ku buryo ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze bizagabanuka.

Yabigarutseho ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda ku badepite n’abasenateri n’ingamba zihari mu kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Raporo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, ikubiyemo ishusho y’ubukungu bw’igihugu uko bwifashe mu mwaka wa 2022-2023.

John Rwangombwa yagaragaje ko n’ubwo ubukungu bwifashe nabi ku isi kubera ahanini ibibazo birimo intambara ya Ukraine n’u Burusiya, icyorezo cya COVID 19 ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye, ibyo bigaragazwa n’ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe ku kigero kingana na 8.1% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 waturutse ahanini ku rwego rwa serivisi.

Iyi raporo iragaragaza ibyo Banki Nkuru y’u Rwanda yagezeho mu gushyira mu bikorwa intego zayo zo guharanira ukudahindagurika kw’ibiciro n’ukutajegajega k’urwego rw’imari.

Gusa, urwego rw’ubuhinzi rwari kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiciro ku isoko, ngo ibihe byose by’umwaka ushize ntabwo byatanze umusaruro bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko haba ingamba zihariye zashyigikira urwego ry’ubuhinzi mu Rwanda harimo inguzanyo zihariye ku baturage ku buryo byabafasha guhinga kinyamwuga.

Kuri Guverineri John Rwangombwa ngo raporo z’inzego zishinzwe ubuhinzi zigaragaza ko umusaruro wabwo uziyongera kubera imbaraga leta yashyizemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *