“Iterambere ridashingiye ku mikorere y’Akarere riragoye” – Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente asanga ibihugu bya Afurika bikwiye kurushaho gufatanya no gukoresha neza amahirwe menshi y’iterambere bifite kugira ngo uyu mugabane urusheho kwihuta mu iterambere. Minisitiri w’intebe yabigaragaje kuri uyu wa mbere atangiza ihuriro ry’ubukungu ryatangijwe n’u Bufaransa ribera i Kigali.

Ubucuruzi ni umwe mu mirimo ihurirwaho n’abaturage benshi hirya no hino muri Afurika.

N’ubwo bimeze bityo ariko impuguke zihuriza ku kuba ubu bucuruzi bukiri hasi cyane bityo ntibubyarire inyungu nyayo Abanyafurika nk’uko byagaragajwe na Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu nama y’ihuriro ry’ubukungu ribera i Kigali.

Yagize ati “Ntidushobora gutera imbere nyabyo nta mikoranire y’Akarere, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buracyari hasi ku gipimo cya 15 % mu gihe 85% bindi bisigaye ibukorana n’andi mahanga. Nyamara birazwi neza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi cyane mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika kuko buteza imbere ikoranabuhanga mu kohereza ibicuruzwa hanze.”

Afurika ni wo mugabane utuwe ahanini n’urubyiruko, urubyiruko rukavuga ko aya ari amahirwe rutagomba gupfusha ubusa.

Dr Edouard Ngirente yerekana ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kwitabwaho kugira ngo ruyifashe gutera imbere.

Uwatangije itsinda ry’impuguke mu bukungu mu Bufaransa, Jean Herve Lorenzi we asanga hari n’ibindi bintu byibanze Afurika igomba kwitaho kugira ngo iterambere ryayo rishoboke.

Abitabiriye iri huriro ry’ubukungu kandi bagomba no kuganira ku ngamba zafasha Afurika by’umwihariko guhangana n’ibibazo byugarije isi bikomeje guhungabanya ubukungu bw’abayituye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *