Yahitanye Nyina amuziza kumwima Ubugali

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’akababaro, aho Umusore w’Imyaka 36 y’Amavuko yishe Nyina (Mama), amuziza kumwima Ubugali (Umutsima).

Ubu bwicanyi bwareye mu gace ka Murang’a kegereye Kaminuza ya Murang’a Technology ku Cyumweru.

Iyi nkora mahano, Irungu Patrick yahitanye Nyina nyuma y’uko atashye agasanga arangije gusonga Ubugali, yabumusaba akanga kumuha.

Nyuma yo kwimwa ubu Bugali, Irungu Patrick yafashe Umuhoro (Umupanga), akata Nyina Ijosi. Uyu Nyakwigendera wari ufite Imyaka 67, yitwaga Magdalene.

Bagaruka kuri ubu bwicanyi, abo muri uyu Muryango bavuze ko iyi nkora mahano yasanze Nyina ahishije Ubugali n’Isosi, ikamusaba ko yabimuha byose akabirya wenyine.

Abimwimye, yahise abatura Umuhoro amutema Ijosi, kugira ngo aburye wenyine ntawe umuhagaze hejuru.

Umwe mu bagize Umuryango wa Nyakwigendera, James Njoroge, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Uru rupfu rwakurikiye ubwumvikane bucye hagati ya Nyakwigendera na  Patrick. Iyi nkora mahano yananiwe gucunga Amarangamutima yayo, ifata Umuhoro itema Nyina Ijosi kugeza uvuyemo Umwuka”.

Umuvugizi wa Polisi muri Murang’a, Gitona Murungi yahamije iby’aya makuru.

Ati:”Nyuma y’iri bara, abaturage ubwabo nibo bahise bafata iyi nkora mahano”.

“Mbere y’uko ahitana Nyina, abaturage batangaje ko babanje kumva urusaku rwinshi, bihutira kuhagera. Gusa, ku bw’amahirwe macye, basanze amaze kumuhitana, amuhagaze i ruhande”.

Bwana Gitona yakomeje avuga ko iperereza ryimbitse rigikomeje mu rwego rwo kumenya niba ukekwa ariwe.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *