“Igihe kirageze ngo Isi imenye aho Kiliziya ihagaze ku bijyanye n’Ubutinganyi” – Kardinali Peter 

Kardinali ukomeye wo muri Kiliziya Gatolika muri Ghana yatangarije Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko ubutinganyi budakwiye kuba icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko abantu bakwiye gufashwa gusobanukirwa iki kibazo neza kurushaho.

Kardinali Peter Turkson avuze ayo magambo mu gihe inteko ishingamategeko irimo kujya impaka ku mushinga w’itegeko rishyiraho ibihano bikaze ku batinganyi, cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe, banazwi nk’aba LGBT.

Ibi bitekerezo by’uyu Kardinali bitandukanye n’iby’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika muri Ghana, bavuga ko ubutinganyi ari “agahomamunwa”.

Mu kwezi gushize, Papa Francis yumvikanishije ko yaba yiteguye gutuma Kiliziya Gatolika iha umugisha abakorana imibonano b’igitsina kimwe.

Ariko yongeyeho ko Kiliziya igifata ko umubano mpuzabitsina w’ab’igitsina kimwe “mu by’ukuri ni icyaha” kandi ko Kiliziya itazemera ugushakana kw’ab’igitsina kimwe.

Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, abadepite bo muri Ghana bashyigikiye ingamba zo mu mushinga w’itegeko watanzwe nk’igitekerezo, kugeza ubu ukiri mu nteko ishingamategeko, watuma umuntu wavuga ko ari umutinganyi ashobora kubihanirwa agahabwa igifungo cy’imyaka itatu.

Bijyanye n’uwo mushinga w’itegeko, abantu baharanira uburenganzira bw’abatinganyi na bo bashobora gufungwa imyaka igera ku 10.

Imibonano mpuzabitsina y’abatinganyi isanzwe inyuranyije n’amategeko muri Ghana ndetse ihanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Mu itangazo ryabo ryo muri Kanama (8), basohoreye hamwe n’andi matsinda akomeye ya gikristu yo mu gihugu, abasenyeri bo muri Ghana banavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bikwiye “kureka amagerageza ahoraho yo kuducengezamo indangagaciro z’umuco mvamahanga zitakwihanganirwa”, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the Catholic Herald cya Kiliziya Gatolika.

Kardinali Turkson, rimwe na rimwe wagiye afatwa nk’umukandida wo mu gihe kiri imbere ushobora kuba papa, yabwiye ikiganiro HARDtalk cya BBC ko “abantu b’aba LGBT bashobora kudahanwa kuko nta cyaha bakoze”.

Yongeyeho ati: “Igihe kirageze cyo gutangira uburezi [ukwigisha], mu rwego rwo gufasha abantu gusobanukirwa icyo uku kuri [ari ko], [icyo] ibi bintu, ari byo.

“Ducyeneye uburezi bwinshi kugira ngo abantu bashobore… gutandukanya icyaha n’ikitari icyaha.”

Kardinali Turkson yakomoje ku kuba muri rumwe mu ndimi zo muri Ghana, rwitwa Akan, harimo imvugo ivuga ko hari “abagabo bakora nk’abagore n’abagore bakora nk’abagabo”. Yavuze ko ibyo ari ikimenyetso kigaragaza ko ubutinganyi atari ikintu cyazanwe kivuye hanze.

Ati: “Niba mu muco twari dufite imvugo… bisobanuye ko atari ikintu gishya mu muryango mugari [sosiyete] wa Ghana.”

Ariko nanone Kardinali Turkson yavuze ko atekereza ko ibyagejeje kuri iyi mihate yo muri iki gihe yo kwemeza ingamba zikaze zibasira abatinganyi mu bihugu byinshi byo muri Afurika, ari “amagerageza yo kugaragaza isano hagati y’imfashanyo n’inkunga zimwe z’amahanga n’ibitekerezo bimwe… mu izina ry’ubwisanzure, mu izina ryo kubaha uburenganzira.

“Iki gitekerezo na cyo ntigikwiye guhinduka… ikintu cyo guhatira imico itaramara kwitegura kwakira ibintu nk’ibyo.”

Muri Gicurasi (5) uyu mwaka, inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje itegeko riteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu uwo ari we wese uhamwe no kuba umutinganyi, ndetse riteganya igihano cy’urupfu ku cyo ryise ubutinganyi bukabije, ubwo burimo nko kugirana imibonano y’abatinganyi n’umuntu utagejeje ku myaka 18, cyangwa aho biviriyemo umuntu kwandura indwara y’ubuzima bwose nka virusi ya HIV/VIH itera SIDA.

Muri Kanama uyu mwaka, Banki y’Isi yahagaritse inguzanyo nshya kuri Uganda kubera iyo ngamba, ndetse mu Kwakira (10) Perezida Joe Biden yavuze ko Amerika izakura Uganda muri gahunda y’ubucuruzi nta misoro hamwe n’Amerika, izwi nka AGOA, kubera “amahonyora akomeye y’uburenganzira bwa muntu bwemewe ku rwego mpuzamahanga”.

Mu 2003, Kardinali Turkson yabaye kardinali wa mbere na mbere ubayeho w’Umunya-Ghana, ubwo yashyirwagaho na Papa Yohani Paulo II. Ubu ni umuyobozi w’icyubahiro (chancellor) w’ishuri ry’amasomo ya siyansi rya Vatican, rizwi nka Pontifical Academy of Sciences.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *