Rwanda:“Nta muntu wahitiramo u Rwanda uko rugomba kubaho uretse Abanyarwanda ubwabo” – Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Amasengesho yo gusabira Igihugu ko amahitamo y’uko u Rwanda rubaho afitwe n’Abanyarwanda ubwabo.

Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ukurikije aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze nta muntu n’umwe aho yaba ari hose ku isi ushobora kuba ari we uhitamo uko twara u Rwanda uretse Abanyarwanda ubwabo.

Muri aya masengesho, Perezida Kagame yagaragaje ko politiki, ukwemera n’iyobokamana bifite aho bihurira, kuko byose ari ugukorera abaturage no kubateza imbere.

Umukuru w’Igihugu ashimangira ko abantu bakwiye kumenya ko bangana imbere y’Imana nta we usumba undi.

Muri aya masengesho hagarutswe ku byiza Imana yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ubuyobozi bwa Rwanda Leaders Fellowship itegura aya masengesho bwavuze isura y’u Rwanda yahindutse mu isi yose.

“Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye. Dufite impamvu yo gushimira Imana kuko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwari mu icuraburindi rikabije ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ariko uyu munsi ijambo u Rwanda ntabwo rigisobanuye urupfu, ihezwa, ubupfubyi, ubwicanyi cyangwa amakimbirane. Ubu ijambo u Rwanda risobanura kuzuka, agaciro, ibigwi, ijabo, kudaheranwa, ubutwari, kwigira ndetse n’ibindi byinshi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiye kwicara ngo basenge gusa Imana ikore ibindi.

Ashimangira ko umuntu agira icyo yemera, icyo akora ariko byose byajya hamwe bikavamo iterambere.

Yavuze ko aho Abanyarwanda bageze byavuye ku kwiyemeza no guhitamo kwabo.

Yagaragaje ko nta muntu n’umwe uwo ari we wese ushobora guhitamo aho akura u Rwanda n’aho arugeza uretse Abanyarwanda ubwabo.

Perezida Kagame kandi avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari amasomo ku rubyiruko kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *