Tennis: Bujumbura-Nairobi-Addis Ababa-Kigali, uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yavanywe mu Burundu igitaraganya

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’Ibihugu by’Akarere rya Tennis mu bana yavanywe i Bujumbura mu Burundi mu mpera z’Icyumweru gishize ritarangiye nyuma y’uko Leta y’Uburundi ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda.

Umwe mu bari kumwe n’iyi kipe utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umunyamakuru wa THEUPDATE ko kuwa Gatanu ubwo bari kuri Entente Sportive de Bujumbura – aho iri rushanwa ryariho ribera – basabwe gusubira kuri Hotel vuba.

Ati:“Twasaga n’ababyiteguye kuko twari twamenye ibyatangajwe n’abayobozi mu Burundi. Nuko baratubwira ngo twitegure dutahe. Mu Minota 30 gusa twari tumaze kuhava.”

“Twafashe urugendo rwa Bujumbura, Nairobi, Addis Ababa twisanga i Kigali”.

Iri rushanwa rya East Africa Junior Championship ryitabiriwe n’ibihugu 10 byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba mu byiciro by’abana bari munsi y’imyaka 14 na 16 ryarangiye ku cyumweru.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Niyonkuru Zephanie agaruka kuri iyi kipe yagarutse Irushanwa ritarangiye, abwira Itangazamakuru yagize ati:“Ntabwo warekerayo abana mu bihe nk’ibyo”, kubera icyemezo cy’abategetsi mu Burundi cyo gufunga imipaka n’u Rwanda.

Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, cyo cyanditse ko cyagerageje kuvugana n’abateguye iri rushanwa ku cyemezo cyo kwivana mu irushanwa ku ruhande rw’u Rwanda ntibyashoboka kugeza ubu.

Nyuma y’icyemezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda ku ruhande rw’u Burundi, na Minisitiri w’umutekano akavuga ko Abanyarwanda “…n’abari bari ngaha ku gataka twabirukanye”.

Amakuru avuga ko nyuma y’ibi bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi bafashwe bagafungwa.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI ivuga ko muri Komine Mugina mu Ntara ya Cibitoke, abanyarwanda bagera kuri 40 bafashwe n’Imbonerakure – itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi – bagafungwa, kandi kuwa gatandatu bari bakiri muri za kasho bategereje gusubizwa iwabo.

RFI ikomeza ivuga kandi ko hari abandi bafashwe mu zindi ntara bagafungwa mbere yo koherezwa mu Rwanda, bikavugwa ko abafashwe cyane cyane ari ababa mu bice by’icyaro kuko “batujuje ibyangombwa” byo kuba mu Burundi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi batangaje ko Abarundi bahaba bakomeza ubuzima busanzwe n’ibikorwa byabo ntacyo bikanga.

Atavuze ibi bihugu mu mazina, Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ku wa Gatanu yasohoye itangazo risaba Ibihugu bigize uyu Muryango “Gucyemura ibibatanya mu mahoro” kandi mu nzira zagenwe n’uyu Muryango u Burundi n’u Rwanda bihuriramo.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *