Rwanda: Ferwafa irateganya gukoresha Miliyari 10 Frw muri uyu Mwaka

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), batangarijwe ko iri Shyirahamwe riteganya gukoresha Miliyari hafi 10 Frw muri uyu Mwaka w’ingengo y’imari.

Ibi byagarutsweho na Bwana Janvier Rugamba ushinzwe komisiyo y’Imari muri Ferwafa ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, mu Nama y’Inteko rusange idasanzwe yateraniye mu Cyumba k’Inama cya Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Bwana Rugamba yavuze ko mu Mezi 12 azaranga uyu Mwaka, hateganywa gukoreshwa Miliyari 9,932,725,243 Frw.

Rugamba yagize ati:“Iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa birimo amarushanwa, imishahara y’abakozi n’ibindi bifitanye isano na Ruhago mu Rwanda”.

Iyi ngengo y’imari izagirwamo uruhare n’inzego zitandukanye, zirimo Minisiteri ya Siporo izagira uruhare runini, kuko izatanga hafi Miliyari 4 na Miliyoni 600 Frw.

Andi hafi Miliyari 4 na Miliyoni 200 Frw, azava mu Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA), mu gihe Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), izatanga Miliyoni 371 Frw.

Andi mafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’imari, arimo azatangwa na Bralirwa, Ishuri rya Ruhago ry’ikipe ya Paris Saint Germain mu Rwanda, bombi bazatanga Miliyoni 207 Frw.

Ni mu gihe kandi Miliyoni 119 Frw azava mu bindi bikorwa birimo n’icyo Ferwfa ibona ku mafaranga ava ku Bibuga.

Muri iyi nama y’Inteko rusange kandi, abayitabiriye batoye abayobozi ba Komisiyo zitandukanya nk’uko byari biteganyijwe ku murongo w’ibyigwa.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *