Volleyball: Abanyuze mu Ikipe ya “Amasata-Les Colombes” bongeye kwiyibutsa ibihe (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abayobozi mu Ikipe ya Amasata-Les Colombes yari igizwe na Amasata VC na Les Colombes WVC, bahuriye ku Ruyenzi ahazwi nka Honey in Honey Motel mu busabane bugamije kwiyibitsa ahahise.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’Umunota wo kwibuka no kuzirikana Nyakwigendera Théophile Minani wabaye umukinnyi w’amakipe arimo; KVC, GSOB, UNR, Rayon Sports VC n’Ikipe y’Igihugu witabye Imana mu Cyumweru gishize.

Nyuma yo kizirikana Minani, hakurikiyeho umukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga, hagamije kwiyibutsa ibihe byiza byarabanze.

Abitabiriye iki gikorwa, bashimiye Bwana Bayigamba Robert, wigeze kuba Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo n’Umuyobozi wa Komite Olempike, ku ruhare yagize mu bihe byaranze iyi kipe mu Mateka ya Volleyball mu Rwanda.

Abahoze ari abakinnyi banyuze muri aya makipe yombi barimo: Mudahinyuka Christophe utoza Ikipe ya RRA WVC, Ndabikunze Robert, Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya REG VC (Team Manager), Mana Jean Paul, Umutoza wa Volleyball, Nkurunziza Gustave wigeze kuyobora Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball mu Karere ka Gatanu (CAVB Zone V), Mukamurenzi Providence, Team Manager w’Ikipe y’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro (RRA WVC), Umusifuzi Nsanzamahoro Faustin n’abandi, bashimye uruhare rwa “Amasata-Les Colombes” mu kuba abo bariho kuri ubu.

Amasata-Les Colombes, basoje iki gikorwa biha intego yo kutazongera kugira ibibahuza, bituma bongera kuburana.

Mu butumwa yahaye aba banyuze muri iyi kipe, Bwana Bayigamba yagize ati:”Gukina Volleyball byamfashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”

“Tariki ya 08 Mata 1994, abicanyi baje iwange bashaka kutwica njye n’Umuryango, ariko umwe muri bo abwira bagenzi ati ‘Uyu si wa Mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball’, icyo kintu cyambereye nk’igitangaza, ku buryo nahise niyemeza kutazatezuka mu guharanira icyateza imbere Umukino wa Volleyball na Siporo muri rusange”.

Yasoje agira ati:”Buri wese yicare atekereze ku cyo kuba yarabaye Umukinnyi wa Volleyball byamumariye, duharanire kutazatezuka ku ntego twihaye”.

Aba bahoze bakinira Ikipe ya Amasata-Les Colombes, biyemeje gushinga Irerero (Academy) izafasha abakiri bato bifuza gukina Volleyball gukuza Impano zabo, guhura kabiri mu Mwaka mu rwego rwo kureba aho ibyo biyemeje bigeze, kwiga uko hashingwa Ikipe ya Amasata-Les Colombes ya Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball) n’ibindi bikorwa bigamije gushyigikira Umukino wa Volleyball imbere mu gihugu.

Amasata-Les Colombes, ni Ikipe yashimishije abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Myaka ya za 90 n’i 2000, irangwa no gusabana n’ubufatanye kandi mu ngeri zose.

By’umwihariko Les Colombes yari Ikipe itarapfaga kwisukirwa na buri umwe muri Volleyball y’abari n’abategarugoli, mu gihe Amasata yafatwaga nk’Ikipe yo kumurika Impano.

Benshi mu bayibayemo, bafatiye runini Umuryango wa Volleyball imbere mu gihugu.

Iki gikorwa cyasoje abanyuze mu Ikipe ya Amasata-Les Colombes batoye Mana Jean Paul nk’umuyobozi wabo.

Amafoto

Amasata-Les Colombes, yafashe Umunota wo kwibuka no kuzirikana Nyakwigendera Théophile Minani

 

May be an image of 12 people, people playing volleyball, people playing American football and people playing football

May be an image of 11 people, people playing volleyball and text

May be an image of 5 people, people playing volleyball and text
Mudahinyuka Christophe, Umutoza mu ikipe ya RRA, yari yitabiriye iki gikorwa

 

May be an image of 8 people, people playing volleyball and text

May be an image of 6 people, crowd and text

May be an image of 11 people, crowd and text

May be an image of 5 people and people playing volleyball

May be an image of 4 people, people playing American football and people playing volleyball

May be an image of 6 people and people playing volleyball

May be an image of 1 person and smiling

May be an image of 4 people, people playing volleyball and text
Uhereye ibumoso; Mukamurenzi Providence, Odette, Cadette na Jeannette, bombi bakiniye Ikipe ya Les Colombes, bonyeye kwiyibutsa uko baryohewe na Volleyball

 

May be an image of 1 person
Bwana Nkurunziza Gustave, yabaye Umunyamabanga mukuru w’Ikipe ya Amasata-Les Colombes, nawe yari yitabiriye iki gikorwa

 

May be an image of 1 person and smiling
Bwana Ruterana Fernand Sauveur, umuyobozi wa CAVB Zone 5 yari yitabiriye iki gikorwa

 

May be an image of 7 people and table
Ibyishimo byari byose n’akanyamuneza ku Maso

 

May be an image of 4 people, people playing volleyball, people playing football and people playing American football

May be an image of 10 people, people playing football, people playing American football, people playing volleyball and beach

May be an image of 3 people and text
Kayonga wabaye Perezida wa mbere w’Ikipe ya Amasata kuri ubu utuye mu Gihugu cya Canada, nawe yari yitabiriye iki gikorwa

 

May be an image of 3 people, people golfing, golf course and text
Bwana Bayigamba Robert, yashimiwe uruhare yagize kugira ngo Ikipe ya Amasata-Les Colombes ishinge Imizi

 

Mana Jean Paul, yatorewe kuba Perezida wa Amasata-Les Colombes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *