Rwanda: Umuganga w’Inzobere mu kubyaza Abagore aratabarizwa

Dr. Kanimba Vincent wamenyekanye mu Mavuriro menshi, akaba azwiho kubyaza abagore nk’uwabizobereye, aratabaza asaba ubufasha bwo kujya kwivuza kuko afite indwara ikomeye amaranye imyaka itatu, aho kuri ubu itakimwemerera kuba yagira icyo yikorera. Kugirango ayivurwe arasaba agera kuri Miliyoni 120 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muganga w’inzobere mu kubyaza, avuga ko yafashwe n’ubu burwayi avuye gushyingura nyina mu 2020.

Icyo gihe bari bamaze gushyingura umubyeyi we, bageze aho gukarabira kuva mu modoka biramunanira ari nabwo ubu burwayi bwe bwatangiye.

Hashize imyaka ibiri Kanimba bamusanzemo indwara izwi nka “Parkinson” ifata ku bwonko igaca imitsi yose igeza amakuru mu bindi bice byose by’umubiri.

Dr. Kanimba guhera muri Gashyantare 2020, ntava mu nzu aho ahora yicaye mu ntebe asusumira kubera ingaruka z’iyi ndwara yamufashe mu buryo butunguranye.

Kanimba ni umwe mu inzobere mu kubyaza abagore Igihugu cyagize nyuma ya 1994, mu Bitaro n’Avuriro atandukanye arimo nka CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisari, Clinique Harmonie, Sos, Kigali Citizens Policlinic, yari yarashinzwe ku ubufatanye n’abagenzi be bandi.

Yabanje gukeka ko ari umunaniro ariko uko iminsi ishira bikarushaho kwiyongera, aribwo nyuma yaje gukekako yaba arwaye ‘Parkinson’ ajya Indera bamusuzumye basanga ariyo koko, yahise afata umwanzuro wo kujya kwivuriza mu Bubirigi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Avuga ko akimara kurwara nk’umuntu wikoreraga akazi ke kahise gahagarara agatangira kwivuza ku mafaranga ye.

Yagerageje kwivuza, aho yagiye mu Ububirigi muri Mata 2021 akamara yo Umwaka aho yakurikiranwaga n’abaganga buri nyuma y’amezi 3 abonana na muganga amuha imiti.

Amaze kubona ubuvuzi ahabwa nta kidasanzwe gihinduka ku burwayi bwe, yahise afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda aho yakomeje kwivuriza, kuri ubu akaba afite umuganga ukomoka muri Espagne umukurikirana buri munsi akaba afata imiti ya buri kwezi imusaba kwishyura agera ku ibihumbi 2 by’Amadorari, aya mu Manyarwanda akaba arengaho gato Miliyoni 2.

Avuga kandi ko yabwiwe ko aramutse yivuje neza mu mavuriro akomeye kandi ku gihe, uburwayi bwe butaragera kure yabasha gukira.

Uburwayi bwe bwarushijeho gukomera aho buri kimwe agikorerwa kuko we ntacyo yashobora bitewe nuko asusumira.

Ubu burwayi bwe bwarushijeho gukara aho umugore yari amaze kumutana abana batatu akigendera, avuga ko afashwa n’umugiraneza wemeye kureka akazi ke ngo aze kumwitaho.

Mukamwezi Consolate wakoranye na Dr Kanimba, avuga ko aho bigeze akeneye ubufasha bw’inshuti, abavandimwe n’abo yagiriye neza kugirango abashe kujya kwivuza neza nkuko yabibwiwe n’abaganga bazobereye ubu burwayi.

Yakomeje avuga ko kuba hari abantu benshi bamukundaga n’abo yafashije, bamufasha kwivuza neza agakira.

Kuri ubu hakaba hashyizweho urubuga rwo kumufasha rwiswe” GoFundMe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *