Rwanda: Minisiteri y’Ubucuruzi yatangaje ingabanuka ry’Ibiciro ku Masoko abaturage bariruhutsa

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu 19 Mata nibwo hasohotse itangazo rimenyesha Inzego za Leta, Abikorera n’abafite aho bahuriye n’ibiciro by’Ibiribwa ko ibiciro byabyo ku Masoko byagabanutse.

Iri tangazo rigira riti:”Ashingiye ku itegeko no 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rugenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, ashingiye kandi ku itegeko no 15/2001 ryo ku wa 28/01/2001 rigenga ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamanuye ibiciro agendeye ku Bugenzuzi bwakozwe”.

Ni inkuru yashimishije abatari bacye, kuko bisa n’ibyari bimaze kugora benshi bigendanye n’imihahire ku Isoko.

Ni mu gihe no mu bice bitari bicye by’Igihugu, byavugwaga ko inzara yari imaze kugera kuri benshi by’umwihariko abadafite ubushobozi bwinjiza amafaranga.

Mu nama y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 18 yateranye ku wa 27-28 Gashyantare 2023, abanyarwanda hirya no hino batakambiye umukuru w’Igihugu kuri iyi ngingo, nawe yizeza ko igiye kwigwaho.

Impinduka y’Ibiciro hashingiwe ku Misoro

Umuceri n’Ibigoli:

  • Ikilo cy’Ibigori bihunguye: 500 Frw
  • Ikilo cy’Ifu y’Ibigori (Kawunga): 800 Frw
  • Ikilo cy’Umuceri (Kigori): 820 Frw
  • Ikilo cy’Umuceri wa Basmali: 850 Frw

Ibirayi (Abahinzi & Amasoko):

  • Ikilo cya Kinigi: 400 Frw
  • Ikilo cya Kirundo: 380 Frw
  • Ikilo cya twihaze: 30 Frw
  • Ikilo cya Peko: 350 Frw

Amasoko (Abateka):

  • Ikilo cya Kinigi: 460 Frw
  • Ikilo cya Kirundo: 440 Frw
  • Ikilo cya Twihaze: 430 Frw
  • Ikilo cya Peko: 410 Frw
Ifu y’Ibigoli izwi ku izina rya Kawunga, ni imwe mu yavugishaga abatari bacye kuko batiyumvishaga uburyo ikiro kiva ku mafaranga 400 kikagera hejuru y’Igihumbi.

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *