“Shampiyona nirangira nzaba ndangizanyije na Kiyovu Sports” – Pitchou 

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, Nshimirimana Ismael uzwi Pitchou, yatangaje ko atarongera amasezerano afitanye n’iyi kipe, anahakana amakuru y’ibiganiro bimuganisha muri mukeba wa Kiyovu Sports, Rayon Sports.

THEUPDATE ifite amakuru avuga ko Pitchou yitangarije ko kugeza ubu atari atarongera amasezerano afitenye n’iyi kipe, aho ategereje ko Shampiyona irangira bakagirana ibiganiro.

Yagize ati:“Ubu ntabwo nari nongera amasezerano na Kiyovu Sports. Ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye nzaba nigenga rero tugomba kuzatangira ibiganiro bishya.”

Guhera muri Mutarama y’uyu mwaka, uyu mukinnyi yavuzwe cyane ko ashobora kuzerekeza muri Rayon Sports ndetse ko hanabaye ibiganiro. Gusa, aya makuru yavuze ko atayazi cyane ko nta biganiro yagiranye nayo.

Ati:“Kuri Rayon Sports n’andi makipe,ntabwo nigeze mvugana nabo kuko mfite umpagarariye ushinzwe ibijyanye n’umupira. Birashoboka ko baba baravuganye ariko ntabwo mbizi.”

Ismael ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports, kuko mu gihe atavunitse abanza mu kibuga kuri buri mukino.

Yageze muri iyi kipe mu Mwaka ushize w’imikino, kuri ubu, akaba ari mu bahanzwe amaso ko bayifasha kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’i 2022/2023 nyuma yo guhusha icy’Umwaka ushize w’imikino aho yabaye iya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *