Malawi: Impunzi zihangayikishijwe n’icyemezo zafatiwe na Leta

Impunzi ziba muri Malawi zatangaje ko zihangayikishijwe n’icyemezo cya Leta kizisaba kuva aho zituye zikajya aho zagenewe kuba mu Nkambi ya Dzaleka.

Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8, zituye mu mijyi no mu duce dutandukanye tw’igihugu tutari muri iyo nkambi bagenewe kibamo.

Benshi mu barebwa nacyo, basanzwe bamenyereye ubuzima bw’imirimo itandukanye harimo n’abikorera ku giti cyabo.

N’ubwo Guverinoma yari yatanze itariki ntarengwa ya 15/04 yo kuba abarebwa n’iyi myanzuro kuba basubiye aho basabwa kuba, ntabwo birashyirwa mu bikorwa ku buryo bw’ingufu.

Gusa, abahagarariye impunzi muri iki gihugu nabo bakaba bafite impungenge ndetse bakaba bahangayikishijwe n’ikibazo cy’aba baturage bagiye kujyanwa mu Nkambi.

Amakuru THEUPDATE ikesha Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, avuga ko ku ruhande rw’Impunzi z’Abanyarwanda, Simon Nzigamasabo, Umunyamabanga w’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda utuye mu mujyi wa Nkhotakota, yatangaje ko nabo batangajwe n’iki cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *